Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.
Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ku munsi w'irayidi y'igitambo cyangwa se yo gusiburuka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiye yerekeje aho gusalira nuko inyura ku bagore iravuga iti:
Available in 51 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ku munsi w'irayidi y'igitambo cyangwa se yo gusiburuka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiye yerekeje aho gusalira nuko inyura ku bagore iravuga iti: "Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha." Ba bagore baravuga bati: Ni gute ubwenge bwacu n'idini ryacu biciriritse yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ese muyobewe ko ubuhamya bw'umugore umwe bungana na kimwe cya kabiri cy'ubw'umugabo? Barayisubiza bati: Yego! Uko niko kugira ubwenge buciriritse! Ese muyobewe ko iyo yagiye mu mihango adasali cyangwa se ngo asibe? Baravuga bati: Yego! Irababwira iti: Uko niko kugira idini riciriritse!»Meaning translation ·
Saved at original quality








