Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Available in 62 languages
«Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umu Salamat yaganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero yabonye muri Habashat (Abyssinia) bita Mariya, amurondorera ibyo yabonye nk'amashusho arumanitsemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo amashusho, kandi abo nibo biremwa bibi imbere ya Allah."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Nyina w'abemeramana Umu Salamat (Imana imwishimire) yabwiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ubwo yari mu gihugu cya Habashat yabonye urusengero bita Mariya, rurimo amashusho n'imitako agaragaza ko byamutangaje! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isobanura impamvu z'ayo mashusho; Nuko iramubwira iti: Abo bantu uri kumbwira iyo hari umwe muri bo wakoraga ibikorwa byiza agapfa, bahita bubaka ku mva urusengero basengeramo, ndetse bakahashyira n'ayo mashusho! Inamusobanurira ko abakora ibyo ari bo biremwa bibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu, kubera ko kubikora biganisha mu ibangikanyamana.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality