Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadith yaturutse kwa Al Mughirat (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Available in 61 languages
«Hadith yaturutse kwa Al Mughirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri muri rumwe mu ngendo zayo, iratawaza, Ubwo yari igeze ku birenge byayo Al Mughirat Ibun Shu'ubat (Imana imwishimire) yihutira kuziyambura kugira ngo ibone uko itawaza ku birenge! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Zihorere ntuzinyambure, kubera ko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ihanagura hejuru yazo, aho kuziyambura ngo itawaze ku birenge.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality