Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

Available in 55 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko ibigeragezo bitazigera bitandukana n'umugaragu w'umwemeramana n'umwemeramanakazi byaba kuri we ubwe nko ku buzima bwe, no ku mubiri we, no mu rubyaro rwe nk'uburwayi, no gupfusha, no kumwigomekaho ndetse n'ibindi. No mu mutungo we nko kuba yakena, n'ubucuruzi bugahomba cyangwa se bukibwa, cyangwa se ubuzima bukamugora akabura amafunguro, kugeza ubwo Allah amubabarira ibyaha bye byose kubera ibyo bigeragezo kugeza ubwo azahura na Allah nta cyaha na kimwe afite.

Source
Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad
Download image

Saved at original quality