Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadith yaturutse kwa Sulayman Ibun Swuradi (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Available in 53 languages
«Hadith yaturutse kwa Sulayman Ibun Swuradi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari nicaye hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), hari abagabo babiri bari gutukana, umwe uburanga bwe bwatukuye, imitsi yareze, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nzi ijambo rimwe aramutse arivuze, biriya byamubayeho byarangira, aramutse avuze ati: Nikinze kuri Allah ngo andinde Shitani, biriya byose byamubayeho byahita bishira." nuko baramubwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ikinge kuri Allah ngo akurinde Shitani," nuko arababaza ati: Ese nasaze?»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Abagabo babiri baratukanye imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kugeza ubwo umwe muri bo atukuye uburanga, ndetse n'imitsi ikikije ijosi rye irarega Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Njye nzi ijambo yavuga buriya burakari bwose bukarangira, aramutse avuze ati: Nikinze kuri Allah ngo andinde Shitani wavumwe. Nuko baramubwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Ikinge kuri Allah akurinde Shitani. Nuko aravuga ati: Ese ndi umusazi?! Acyeka ko nta wundi wikinga kuri Allah ngo amurinde Shitani usibye umusazi.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality