Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko

Available in 61 languages
«Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Umwarabu wo mu cyaro yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibwira ati: Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan." Wa mwarabu arayisubiza ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko nta kindi nzongeraho. Ubwo yari amaze gutsimbura agiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu uzajya mu ijuru, narebe uyu."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Umugabo umwe w'umunyacyaro yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo imubwire igikorwa cyamwinjiza mu ijuru, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko kwinjira mu ijuru no kurokoka umuriro, bishingiye ku gushyira mu bikorwa inkingi z'ubuyisilamu, bagaragira Allah wenyine, batamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Guhozaho iswalat eshanu Allah yategetse abagaragu be buri manywa na buri joro. Gutanga amaturo Allah yategetse, agahabwa abayakwiye. Kwitwararika igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan mu gihe cyacyo. Nuko wa mugabo aravuga ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko ntacyo nzongera kuri ibi bikorwa by'itegeko numvise umbwira, kandi nta n'icyo nzagabanyaho. Ubwo yari amaze kugenda, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu wo mu ijuru, narebe uyu mwarabu w'umunyacyaro.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality