Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.
Hadith yaturutse kwa Ma'adana Ibun Abi Twal'hat Al Ya'amariyu yaravuze ati:
Available in 59 languages
«Hadith yaturutse kwa Ma'adana Ibun Abi Twal'hat Al Ya'amariyu yaravuze ati: Nahuye na Thawbani, waheshejwe ubwigenge n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko ndamubwira nti: Mbwira igikorwa nakora Allah akazanyinjiza mu ijuru? Cyangwa se yaravuze ati: Naravuze nti: Igikorwa Allah akunda kuruta ibindi, nuko araceceka, ndongera ndabimubaza araceceka, ndongera ndabimubaza bwa gatatu araceceka, maze arambwira ati: Ibyo umbajije nabibajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze irambwira iti: "Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha" Ma'adanu yaravuze ati: Hanyuma naje guhura na Abu A-Darda-i ndabimubaza maze ambwira nk'ibyo Thawbanu yambwiye.»Meaning translation ·
Saved at original quality







