Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti:

Available in 54 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye" No mu mvugo yakiriwe na Muslim haragira hati: "Urugero rw'inzu isingirizwamo Allah, n'iyo badasingirizamo Allah ni nk'urugero rw'inzu y'abazima ndetse n'abapfu."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko itandukaniro ry'umuntu usingiza Allah n'utamusingiza ko ari nk'umuzima n'umupfu mu kamaro ke n'uburyo agaragara; kubera ko urugero rw'usingiza Nyagasani we ari nk'umuzima ugaragara inyuma ko atatse urumuri rw'ubuzima ndetse n'imbere muri we aba atakishije urumuri rw'ubumenyi kandi afite umumaro; naho urugero rw'udasingiza Allah we ni nk'umupfu ugaragara inyuma nkaho ntacyo amaze, n'imbere akaba ntacyo amaze. Ni nk'uko mu nzu ivugwa ko irimo abazima igihe abayituye basingiza Allah, iyo atari uko bimeze iba ari nk'inzu y'abapfu kubera ubunebwe bw'abayituye badasingiza Allah. Iyo aya magambo akoreshejwe bavuga inzu baba bagamije kuvuga abayituye.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality