Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

Available in 70 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ibyiza byo gukora igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadr) kiba mu minsi icumi ya nyuma y'ukwezi kwa Ramadhan, kandi ko ugize umuhate muri iryo joro asali, asaba ubusabe, asoma Qur'an, asingiza Allah, abyemera, yemera n'ibyavuzwe ku byerekeranye n'ibyiza byaryo, yiringiye ibihembo by'ibyo akora kwa Allah Nyir'ubutagatifu, adakorera ijisho cyangwa se kuvugwa, uwo abarirwa ibyaha bye yakoze mbere.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality