Indangagaciro n'imyifatire.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko
Available in 70 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe akuye kwa Nyagasani we yavuze ati: “Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye! Imana Nyagasani ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye hanyuma amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. None mbabariye umugaragu wanjye, nakore icyo ashaka.”»Meaning translation ·
Saved at original quality








