Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Available in 62 languages
«Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? iransubiza ati: Ni ukuba washyiriraho Allah undi bareshya kandi ari we wakuremye" Ndayibwira nti: Icyo cyo kirahambaye, ariko se ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: "Ni ukuba wakica umwana wawe utinya gusangira nawe amafunguro." Ndayibwira nti: Hanyuma ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: Ni ugusambanya umugore w'umuturanyi wawe."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe icyaha gihambaye kuruta ibindi, irasubiza iti: Ikibiruta ni ibangikanyamana rikuru ari ryo risobanuye gushyiriraho Allah undi bareshya cyangwa se bahwanye mu kugaragirwa cyangwa se mu kuba ari we Mana cyangwa se mu mazina ye n'ibisingizo bye; iki kikaba ari icyaha Allah atajya ababarira cyereka uwagikoze yicujije bya nyabyo, naho ubundi iyo apfuye akigikora, azaba mu muriro ubuziraherezo. Hanyuma gikurikirwa no kuba umuntu yakica umwana we atinya gusangira nawe, kandi kwica roho ni ikizira, ariko kirushaho gukomera iyo uwishwe ari umunyamuryango w'uwishe, nanone kikarushaho gukomera iyo igihe uwishe yatinyaga ko uwo yishe yasangira nawe mu mafuguro Allah yamuhaye. Hanyuma kigakurikirwa no kuba umugabo yasambanya umugore w'umuturanyi we akoresheje kumushuka ngo amusambanye. N'ubusambanyi ni ikizira ariko icyo cyaha kirushaho gukomera iyo uwasambanyijwe ari umugore w'umuturanyi amategeko y'idini yadutegetse kugirira neza no kumubanira neza.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality