Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Available in 70 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza impamvu ziruta izindi zizinjiza abantu mu ijuru, ari zo: Gutinya Allah no kurangwa n'imico myiza. Gutinya Allah ni ukuba hagati yawe n'ibihano bya Allah wakora ikizabikurinda, ukora ibyo Allah yagutegetse, wirinda ibyo yakubujije. Naho imico myiza: Ni ukurangwa n'uburanga bucyeye, no gukora ibyiza, no kwirinda kubangamira abandi. Kandi ko imwe mu mpamvu zikomeye zizatuma abantu bajya mu muriro ari: Ururimi n'igitsina. Bimwe mu byaha ururimi rukora ni: Ukubeshya, gusebanya, kubunza amagambo n'ibindi. Naho ibyaha by'igitsina ni ubusambanyi n'ubutinganyi n'ibindi.

Source
Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Download image

Saved at original quality