Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

Available in 66 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwemeramana urusha abandi ukwemera ari ubarusha imico myiza, ugaragariza abandi uburanga bucyeye, akora ibikorwa byiza, avuga amagambo meza, yirinda kubangamira abandi. Kandi ko umwemeramana mwiza kuruta abandi ari ubarusha kubanira neza abagore b'abanyamuryango be nk'umugore we, abakobwa be, bashiki be, n'abandi bagore bafitanye isano rya bugufi kubera ko ari bo bakwiye kubanirwa neza kuruta abandi bantu.

Source
Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad
Download image

Saved at original quality