Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

Available in 66 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu banga kuva mu mahugu bakora ibyaha n'ibangikanyamana, ndetse banahuguza abantu ibyabo, ko Allah arindiriza umunyamahugu akamutega iminsi akanamuha kuramba no kugwiza imitungo ye, ntiyihutire kumuhana; iyo aticujije amugwa gitumo ntamureke kubera amahugu ye menshi yakoze. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102].

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality