Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadithi yaturutse kwa Khawlat Bint Hakim A-Sulamiyat yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:

Available in 66 languages
«Hadithi yaturutse kwa Khawlat Bint Hakim A-Sulamiyat yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irayobora abayoboke bayo ko bakwiye kwikinga no kwirinda buri icyo ari cyo cyose umuntu atinya igihe ageze ahantu yaba ari mu rugendo cyangwa se mu butembere cyangwa se n'ahandi: Akirindisha amagambo ya Allah yuzuye mu byiza byayo n'agaciro kayo n'akamaro kayo, ndetse azira inenge, kugira ngo Allah amurinde inabi ya buri kiremwa cyaba gishaka kumugirira nabi, bityo bigatuma atekana aho hantu ari igihe cyose agihari.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality