Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:

Available in 62 languages
«Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kureka iswalat y'itegeko, inagaragaza ko hagati y'umuntu no kuba yakora icyaha cy'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat; Iswalat kandi ikaba ari n'inkingi ya kabiri mu nkingi zigize ubuyisilamu, kandi irahambaye mu buyisilamu. Uzayireka ahakana ko ari itegeko aba abaye umuhakanyi nk'uko abayisilamu bose babyemeranyijweho, n'uzayireka kubera ubunebwe nabwo aba abaye umuhakanyi, ndetse hari n'imvugo ivuga ko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari uko babyemeranyijweho. N'iyo ayikora igihe kimwe ubundi akayireka nawe ari mu bagerwaho n'ibyo bihano bihambaye.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality