Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 53 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iyo umuntu apfuye ibikorwa bye byose birahagarara usibye bitatu: Ituro yatanze rihoraho, cyangwa se ubumenyi yigishije bufitiye abandi akamaro, cyangwa se umwana mwiza asize uzajya amusabira."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko ibikorwa by'umuntu birangirana n'igihe apfuye, bityo ntakomeza kwandikirwa ibyiza nyuma yo gupfa kwe usibye mu bintu bitatu yagizemo uruhare: Icya mbere: Ituro akomeza kubonera ibihembo bihoraho nk'ibikorwa bifitiye abandi umumaro, nko kubaka imisigiti, gucukura amariba n'ibindi. Icya kabiri: Ni ubumenyi bugirira akamaro yasize atanze nko kwandika ibitabo, cyangwa se akigisha umuntu, wa muntu nawe agakwirakwiza bwa bumenyi nyuma yo gupfa kwe. Icya gatatu: Ni umwana mwiza w'umwemeramana yasize usabira ababyeyi be.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality