Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 65 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro maze akavuga ati: Ninde unsaba ngo numve ubusabe bwe, ninde ufite icyo ansaba ngo nkimuhe? Ninde unsaba imbabazi ngo mubabarire?!»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe ijoro ryinjiye muri kimwe cya gatatu cyaryo cya nyuma, Allah Nyir'ubutagatifu amanuka buri joro ku kirere cy'isi, maze agashishikariza abagaragu be kumusaba, kubera ko yakira ubusabe bw'umusabye, ndetse anabashishikariza kumusaba ibyo bashaka kubera ko aha umusaba, ndetse akanabashishikariza kumwicuzaho kubera ko ababarira abagaragu be b'abemeramana.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality