Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 51 languages
«Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Uzavuga aya magambo nyuma yo kumva umuhamagaro w'iswalat: Mana Nyagasani w'uyu muhamagaro wuzuye, n'iyi swalat igiye gukorwa, ha Muhamadi urwego n'ibyiza, uzanamuzure ari mu rwego rushimishije wamusezeranije", azagerwaho n'ukuvuganirwa nanjye ku munsi w'imperuka.»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uzavuga nyuma yo kumva umuhamagaro w'isengesho urangije aya magambo: Mana Nyagasani (w'uyu muhamagaro wuzuye); ariyo magambo akoreshwa mu guhamagarira abantu kuza gusali, akaba akubiyemo kwemera Imana imwe no kuyiharira kugaragirwa yo yonyine, (iswalat igiye gukorwa) ni iswalat ikorwa ibihe byose; ha Muhamadi (urwego n'ibyiza) , ni urwego rw'ikirenga mu ijuru rutazagerwaho n'undi uwo ari we wese uretse we, naho (ibyiza) ni inyongera n'akarusho; unamuhe urwego rushimishije wamusezeranije; uku niko kuvuganira guhambaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) izahabwa ku munsi w'imperuka wamusezeranyije aho wavuze uti: (Nyagasani wawe azakuzura uri mu rwego rwishimiwe na buri wese. Uzavuga aya magambo n'ubu busabe ni itegeko ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) izamuvuganira ku munsi w'imperuka.

Source
Yakiriwe na Bukhari
Download image

Saved at original quality