RW
Iswalat.
Umuhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat).
6 hadiths
Itegeko ryo gusali, n'itegeko rireba uwaretse gusali.
5
Agaciro k'iswala.
10
Umuhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat).
6
أوقات النهي عن الصلاة
2
Ibisabwa kugira ngo Iswala yemerwe.
3
Inkingi z'iswalat.
2
Obligatory Acts of Prayer
1
سنن الصلاة
1
Uburyo Iswalat ikorwamo.
10
Amagambo akoreshwa mu gusingiza Allah mu iswalat.
15
مبطلات الصلاة
1
Amwe mu makosa akorwa n'abantu mu Iswalat.
5
Kubama (Sudjud) byo kwibagirwa, mu gihe cyo gusoma Qur'an, no mu gihe cyo gushimira Allah.
4
Agaciro n'ibyiza by'Iswalat ikorewe mu mbaga.
7
Amategeko agenga umuyobozi n'umuyobowe mu Iswalat.
4
Iswalat y'abantu bafite impamvu zituma badasali uko bikwiye.
1
Iswalat yo ku munsi wa gatanu (Al Djumu'at).
7
Iswalat y'umugereka (itari itegeko).
40
صلاة الكسوف والخسوف
2
صلاة الاستسقاء
1
Amategeko agenga imisigiti.
9
6 hadiths
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye.
Yakiriwe na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «إِذَا نُودِيَ بالصَّلاَةِ، أدْبَرَ الشَّيْطَانُ، وَلَهُ ضُرَاطٌ حَتَّى لاَ يَسْمَعَ التَّأذِينَ، فَإذَا قُضِيَ النِّدَاءُ أقْبَلَ، حَتَّى إِذَا ثُوِّبَ للصَّلاةِ أدْبَرَ، حَتَّى إِذَا قُضِيَ التَّثْوِيبُ أقْبَلَ، حَتَّى يَخْطِرَ بَيْنَ المَرْءِ وَنَفْسِهِ، يَقُولُ: اذْكُرْ كَذَا واذكر كَذَا - لِمَا لَمْ يَذْكُر مِنْ قَبْلُ - حَتَّى يَظَلَّ الرَّجُلُ مَا يَدْرِي كَمْ صَلَّى».
متفق عليه
عَنْ مُعَاوِيَةَ رَضيَ اللهُ عنهُ قَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ: «الْمُؤَذِّنُونَ أَطْوَلُ النَّاسِ أَعْنَاقًا يَوْمَ الْقِيَامَةِ».
رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Uzavuga aya magambo nyuma yo kumva umuhamagaro w'iswalat: Mana Nyagasani w'uyu muhamagaro wuzuye, n'iyi swalat igiye gukorwa, ha Muhamadi urwego n'ibyiza, uzanamuzure ari mu rwego rushimishije wamusezeranije", azagerwaho n'ukuvuganirwa nanjye ku munsi w'imperuka.
Yakiriwe na Bukhari
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.
Yakiriwe na Muslim