Iswalat.Agaciro n'ibyiza by'Iswalat ikorewe mu mbaga.
7 hadiths
7 hadiths
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi, kubera ko umwe muri bo iyo yisukuye (Udhu) akabikora neza, yarangiza akajya ku musigiti nta kindi kimujyanye usibye iswalat, kuri buri rutambwe ateye azamurwa mu rwego, ndetse akanababarirwa icyaha kuri buri rutambwe kugeza yinjiye mu musigiti. Iyo yinjiye mu musigiti, akomeza kubarwa nk'uri mu iswalat igihe cyose ari yo ategereje; kandi abamalayika basabira imigisha umwe muri mwe wicaye mu cyicaro yasariyemo bagira bati: "ALLAHUMA IR'HAMHU, ALLAHUMA IGH'FIR LAHU, ALLAHUMA TUB ALAYHI MA LAM YU-UDHI FIHI, MA LAM YUH'DITH FIHI: Nyagasani Mana mugirire impuhwe, Nyagasani Mana mubabarire, Nyagasani Mana muhe imbabazi", igihe cyose atabangamiye abandi cyangwa se ngo atakaze isuku ye ajye kwisukura bundi bushya."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim