Iswalat.Amagambo akoreshwa mu gusingiza Allah mu iswalat.
15 hadiths
15 hadiths
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ubusabe igira iti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali." No mu mvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe najya amara kuvuga ubuhamya bwa nyuma, ajye yikinga kuri Allah amusaba kumurinda ibintu bine: Ibihano by'umuriro, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, ndetse n'ikigeragezo cya Masihi A-Dadjali."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyobore, unampe amafunguro."Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad