Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadith yaturutse kwa Ka'ab Ibun Udj'rat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 60 languages
«Hadith yaturutse kwa Ka'ab Ibun Udj'rat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amagambo yifashishwa mu gusingiza Allah, umuntu uyavuze ntashobora kwicuza, ahubwo arayahemberwa, kandi amwe muri yo avugwa nyuma y'ayandi, ndetse akanavugwa nyuma y'iswalat z'itegeko; ayo magambo ni: "SUBHANALLAH: Ubutagatifu ni ubwa Allah" inshuro mirongo itatu n'eshatu; bisobanuye gutagatifuza Allah no kumutandukanya n'inenge iyo ari yo yose. WAL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, inshuro mirongo itatu n'eshatu; ni ugusingiza Allah ibisingizo byuzuye kandi bitunganye bivanzemo n'urukundo ndetse n'icyubahiro. na "ALLAH AKBAR: Allah asumba byose", inshuro mirongo itatu n'enye; bityo Allah niwe usumba byose, kandi uhambaye ndetse wubahitse kuruta icyo ari cyo cyose.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality