Hadith for the World
Amategeko ajyanye n'ibikorwa by'amasengesho (Ibadat).

Iswalat.

126 hadiths

126 hadiths

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن عبد الله بن زيد بن عاصم المازني رضي الله عنه قال: (شُكِيَ إلى النبيِّ صلى الله عليه وسلم الرَّجلُ يُخَيَّلُ إِليه أنَّه يَجِد الشَّيء في الصَّلاة، فقال: لا ينصرف حتَّى يَسمعَ صَوتًا، أو يَجِد رِيحًا).متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?"Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an igira iti: "A-TAHIYATU LILAHI WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, A-SALAMU ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUHU. A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI A-SWALIHINA A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA A-SHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose n'imigisha n'ibyiza ni ibya Allah. Amahoro, impuhwe n'imigisha bya Allah bikubeho yewe Ntumwa, ayo mahoro natwe atubeho ndetse abe no ku bagaragu ba Allah bakora ibikorwa byiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah wenyine, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah ndetse akaba n'Intumwa ye." Iyo avuze ubu busabe bugera kuri buri mugaragu wa Allah wese, ukora ibikorwa byiza yaba mu kirere cyangwa se mu isi." Hanyuma nyuma y'ibi akaba yasaba ubusabe bwose yifuza.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي موسى الأشعري رضي الله عنه قال: خَسَفَت الشمس على زمان رسول الله صلى الله عليه وسلم . فقام فَزِعًا، ويخشى أن تكون الساعة، حتى أتى المسجد، فقام، فصلى بأطول قيام وسجود، ما رأيته يفعله في صلاته قطُّ، ثم قال: إن هذه الآيات التي يُرْسِلُهَا الله عز وجل : لا تكون لموت أحد ولا لحياته، ولكن الله يُرْسِلُهَا يُخَوِّفُ بها عباده، فإذا رأيتم منها شيئا فَافْزَعُوا إلى ذكر الله و دُعَائِهِ وَاسْتِغْفَارِهِ.متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ubusabe igira iti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali." No mu mvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe najya amara kuvuga ubuhamya bwa nyuma, ajye yikinga kuri Allah amusaba kumurinda ibintu bine: Ibihano by'umuriro, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, ndetse n'ikigeragezo cya Masihi A-Dadjali."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaga iri gusali ikavuga Allah Akbar yacecekaga akanya gato, mbere y'uko igira ibindi isoma, nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Undutira Data na Mama, uribuka igihe wacecekaga akanya gato ubwo wari umaze kuvuga Allah Akbar na mbere yo gusoma ibindi, wavugaga iki? Iramusubiza iti: Ndavuga nti: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB: Mana Nyagasani ntandukanya n'ibyaha byanjye nkuko watandukanyije hagati y'iburasirazuba n'iburengerazuba ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADWU MINA A-DANASI, ALLAHUMA GH'SILNII MIN KHATWAYAYA BITHAL'DJI WAL MA-I WAL BARADI: Mana Nyagasani nyeza untandukanye n'ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro w'umweru uwurinda ikizinga. Mana Nyagasani nkesha unyeze ibyaha byanjye n'urubura n'amazi y'urubura.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللَّهِ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا، قَالَ: كَانَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يُعَلِّمُنَا الِاسْتِخَارَةَ فِي الْأُمُورِ كَمَا يُعَلِّمُنَا السُّورَةَ مِنَ الْقُرْآنِ، يَقُولُ: «إِذَا هَمَّ أَحَدُكُمْ بِالْأَمْرِ فَلْيَرْكَعْ رَكْعَتَيْنِ مِنْ غَيْرِ الْفَرِيضَةِ، ثُمَّ لِيَقُلِ: اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْتَخِيرُكَ بِعِلْمِكَ وَأَسْتَقْدِرُكَ بِقُدْرَتِكَ، وَأَسْأَلُكَ مِنْ فَضْلِكَ الْعَظِيمِ، فَإِنَّكَ تَقْدِرُ وَلَا أَقْدِرُ، وَتَعْلَمُ وَلَا أَعْلَمُ، وَأَنْتَ عَلَّامُ الْغُيُوبِ، اللَّهُمَّ إِنْ كُنْتَ تَعْلَمُ أَنَّ هَذَا الْأَمْرَ خَيْرٌ لِي فِي دِينِي، وَمَعَاشِي، وَعَاقِبَةِ أَمْرِي» أَوْ قَالَ: «عَاجِلِ أَمْرِي وَآجِلِهِ، فَاقْدُرْهُ لِي وَيَسِّرْهُ لِي ثُمَّ بَارِكْ لِي فِيهِ، وَإِنْ كُنْتَ تَعْلَمُ أَنَّ هَذَا الْأَمْرَ شَرٌّ لِي فِي دِينِي وَمَعَاشِي وَعَاقِبَةِ أَمْرِي» أَوْ قَالَ: «فِي عَاجِلِ أَمْرِي وَآجِلِهِ، فَاصْرِفْهُ عَنِّي وَاصْرِفْنِي عَنْهُ، وَاقْدُرْ لِي الْخَيْرَ حَيْثُ كَانَ، ثُمَّ أَرْضِنِي» قَالَ: «وَيُسَمِّي حَاجَتَه».رواه البخاري
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana, Allah yavumye abantu bafashe imva z'abahanuzi babo bakazigira aho gukorera amasengesho."Yakiriwe na Ahmad
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعًا: «صلاة الرجل في جماعة تَضعُفُ على صلاته في بيته وفِي سُوقِه خمسا وعشرين ضِعفًا، وذلك: أَنَّه إِذَا تَوَضَّأ، فَأَحسَن الوُضُوء، ثمَّ خرج إلى المسجد لاَ يُخرِجُهُ إلاَّ الصلاة؛ لَم يَخْطُ خُطوَةً إِلاَّ رُفِعَت له بِها درجة، وَحُطَّ عَنهُ بها خطيئة، فإذا صلَّى لم تزل الملائكة تُصَلِّي عليه، ما دام في مُصَلاَّه: اللهُمَّ صَلِّ عليه، اللهم اغفِر له، اللهم ارْحَمه، ولا يزال في صلاة ما انتظر الصلاة».متفق عليه
عن عائشةَ أمِّ المؤْمنِين رضي الله عنها قالت: لَمْ يَكُنِ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَلَى شَيْءٍ مِنَ النَّوَافِلِ أَشَدَّ مِنْهُ تَعَاهُدًا عَلَى رَكْعَتَيِ الفَجْرِ.متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Mu'adh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamufashe ukuboko nuko iravuga iti: Yewe Mu'adh, ndahiye ku izina rya Allah ko ngukunda, hanyuma iravuga iti: Ndakugira inama yewe Mu'adh buri nyuma y'iswalat ntukareke kuvuga aya magambo: "ALLAHUMA A'INIII ALA DHIKRIKA WA SHUKRIKA WA HUSNI IBADATIKA: Mana Nyagasani nshoboza kugusingiza, no kugushimira, no kukugaragira nkuko bikwiye."رواه أبو داود والنسائي وأحمد
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti: "Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Ma'adana Ibun Abi Twal'hat Al Ya'amariyu yaravuze ati: Nahuye na Thawbani, waheshejwe ubwigenge n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko ndamubwira nti: Mbwira igikorwa nakora Allah akazanyinjiza mu ijuru? Cyangwa se yaravuze ati: Naravuze nti: Igikorwa Allah akunda kuruta ibindi, nuko araceceka, ndongera ndabimubaza araceceka, ndongera ndabimubaza bwa gatatu araceceka, maze arambwira ati: Ibyo umbajije nabibajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze irambwira iti: "Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha" Ma'adanu yaravuze ati: Hanyuma naje guhura na Abu A-Darda-i ndabimubaza maze ambwira nk'ibyo Thawbanu yambwiye.Yakiriwe na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «إذا قَام أحَدُكُم من الليل، فَاسْتَعْجَمَ القرآن على لِسَانه، فلم يَدْرِ ما يقول، فَلْيَضْطَجِع».رواه مسلم
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
وعن سالم بن عبد الله بن عمر بن الخطاب رضي الله عنهم عن أبيه: أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: « نِعْمَ الرَّجُلُ عبد الله، لو كان يُصلِّي من الليل» قال سالم: فكان عبد الله بعد ذلك لا يَنامُ من الليل إلا قليلًا.متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi, kubera ko umwe muri bo iyo yisukuye (Udhu) akabikora neza, yarangiza akajya ku musigiti nta kindi kimujyanye usibye iswalat, kuri buri rutambwe ateye azamurwa mu rwego, ndetse akanababarirwa icyaha kuri buri rutambwe kugeza yinjiye mu musigiti. Iyo yinjiye mu musigiti, akomeza kubarwa nk'uri mu iswalat igihe cyose ari yo ategereje; kandi abamalayika basabira imigisha umwe muri mwe wicaye mu cyicaro yasariyemo bagira bati: "ALLAHUMA IR'HAMHU, ALLAHUMA IGH'FIR LAHU, ALLAHUMA TUB ALAYHI MA LAM YU-UDHI FIHI, MA LAM YUH'DITH FIHI: Nyagasani Mana mugirire impuhwe, Nyagasani Mana mubabarire, Nyagasani Mana muhe imbabazi", igihe cyose atabangamiye abandi cyangwa se ngo atakaze isuku ye ajye kwisukura bundi bushya."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي ذر رضي الله عنه قال: قال النبي صلى الله عليه وسلم :«عُرِضَتْ عَلَيَّ أعمالُ أُمتي، حَسَنُهَا وسَيِّئُهَا فَوَجَدتُ في مَحَاسِنِ أَعْمَالِهَا الأَذَى يُمَاطُ عَنِ الطَّرِيقِ، ووَجَدتُ في مَسَاوِئِ أَعْمَالِهَا النُّخَاعَةُ تَكُونُ في المَسْجِدِ لا تُدْفَنُ».رواه مسلم
عن عائشة رضي الله عنها قالت: كان رسولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم إذا فَاتَتْهُ الصَّلَاةُ مِنَ الليلِ مِن وَجَعٍ أَوْ غَيْرِهِ، صَلَّى من النَّهَارِ ثِنْتَيْ عَشْرَةَ رَكْعَةً.رواه مسلم