Hadith for the World
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Amategeko ajyanye n'ibikorwa by'amasengesho (Ibadat).

231 hadiths

231 hadiths

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije umugore umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar), Ibun Abass yavuze izina rye ariko nararyibagiwe, iti: "Ni iki cyakubujije kujyana natwe mu mutambagiro mutagatifu? Wa mugore arayisubiza ati: Dufite indogobe ebyiri; se w'abana n'umuhungu we batwaye imwe, badusigira imwe yo kwifashisha no kuzana amazi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن فَضَالَةُ بنُ عُبَيْدٍ وسلمان الفارسي وعقبة بن عامر الجهني رضي الله عنهم مرفوعاً: «كُلُّ مَيِّتٍ يُخْتَمُ على عَمَلِهِ إلا الُمرَابِطَ في سبيل الله، فإنه يَنْمِي لَهُ عَمَلَهُ يوم القيامة، ويُؤَمَّنُ فتنة القبر».رواه أبو داود والترمذي وأحمد من حديث فضالة -رضي الله عنه
Hadithi yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Turabona guharanira inzira y'Imana (Djihad) ari cyo gikorwa cyiza kuruta ibindi; ese natwe tujye tujya guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Oya! Mufite Djihadi iziruta: Gukora umutambagiro ukemerwa."Yakiriwe na Bukhari
عَنِ ابْنِ عُمَرَ رَضيَ اللهُ عنهما قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «إِذَا جَمَعَ اللهُ الْأَوَّلِينَ وَالْآخِرِينَ يَوْمَ الْقِيَامَةِ يُرْفَعُ لِكُلِّ غَادِرٍ لِوَاءٌ، فَقِيلَ: هَذِهِ غَدْرَةُ فُلَانِ بْنِ فُلَانٍ».متفق عليه
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن عبد الله بن أبي أوفى رضي الله عنه أَنَّ رسول الله صلى الله عليه وسلم فِي بَعْض أَيَّامه التي لَقِي فيها العدو انتظر، حتى إذا مَالَتِ الشمس قام فِيهم، فقال: «أَيُّها الناس، لا تَتَمَنَّوْا لِقَاء الْعَدُوِّ، وَاسْأَلوا الله الْعافية فَإِذا لَقِيتموهم فَاصْبِرُوا، وَاعلموا أَنَّ الْجَنَّة تحت ظِلال السُّيوف ثُمَّ قَال النَّبِي صلى الله عليه وسلم: اللهمَّ مُنزِلَ الْكتاب، وَمُجْرِيَ السَّحاب، وَهازم الأَحْزاب: اهْزِمهم، وَانصُرنا علَيهم».متفق عليه
عَنْ سَهْلِ بْنِ سَعْدٍ السَّاعِدِيِّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «رِبَاطُ يَوْمٍ فِي سَبِيلِ اللَّهِ خَيْرٌ مِنَ الدُّنْيَا وَمَا عَلَيْهَا، وَمَوْضِعُ سَوْطِ أَحَدِكُمْ مِنَ الجَنَّةِ خَيْرٌ مِنَ الدُّنْيَا وَمَا عَلَيْهَا، وَالرَّوْحَةُ يَرُوحُهَا العَبْدُ فِي سَبِيلِ اللَّهِ أَوِ الغَدْوَةُ خَيْرٌ مِنَ الدُّنْيَا وَمَا عَلَيْهَا».متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe umugabo urwana kubera ubutwari, cyangwa irondabwoko, cyangwa se akarwana kubera gukorera ijisho; ni uwuhe muri abo uharanira inzira ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza, uwo aba aharanira inzira ya Allah."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صلى الله عليه وسلم : «ما من مَكْلُومٍ يُكْلَمُ في سبيل الله، إلا جاء يومَ القيامة، وكَلْمُهُ يَدْمَى: اللَّونُ لَوْنُ الدَّمِ، والرِّيحُ رِيحُ المِسْكِ».متفق عليه
عن عَبْد اللهِ بن أبي أوفى رضي الله عنهما قال: «غَزَوْنَا مَعَ رَسُولِ الله صلى الله عليه وسلم سَبْعَ غَزَوَاتٍ، نَأْكُلُ الْجَرَادَ».متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Al Mughirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن عبد الله بن عمر رضي الله عنهما «أنَّ رسُول الله -صلَّى الله عليه وسلَّم- دَخَل مكَّة مِن كَدَاٍء، مِن الثَنِيَّة العُليَا التِّي بالبَطحَاءِ، وخرج من الثَنِيَّة السُفلَى».متفق عليه
عَنْ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ: أَنَّهُ جَاءَ إِلَى الحَجَرِ الأَسْوَدِ فَقَبَّلَهُ، فَقَالَ: إِنِّي أَعْلَمُ أَنَّكَ حَجَرٌ، لاَ تَضُرُّ وَلاَ تَنْفَعُ، وَلَوْلاَ أَنِّي رَأَيْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يُقَبِّلُكَ مَا قَبَّلْتُكَ.متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن عبد الله بن زيد بن عاصم المازني رضي الله عنه قال: (شُكِيَ إلى النبيِّ صلى الله عليه وسلم الرَّجلُ يُخَيَّلُ إِليه أنَّه يَجِد الشَّيء في الصَّلاة، فقال: لا ينصرف حتَّى يَسمعَ صَوتًا، أو يَجِد رِيحًا).متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?"Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an igira iti: "A-TAHIYATU LILAHI WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, A-SALAMU ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUHU. A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI A-SWALIHINA A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA A-SHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose n'imigisha n'ibyiza ni ibya Allah. Amahoro, impuhwe n'imigisha bya Allah bikubeho yewe Ntumwa, ayo mahoro natwe atubeho ndetse abe no ku bagaragu ba Allah bakora ibikorwa byiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah wenyine, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah ndetse akaba n'Intumwa ye." Iyo avuze ubu busabe bugera kuri buri mugaragu wa Allah wese, ukora ibikorwa byiza yaba mu kirere cyangwa se mu isi." Hanyuma nyuma y'ibi akaba yasaba ubusabe bwose yifuza.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي موسى الأشعري رضي الله عنه قال: خَسَفَت الشمس على زمان رسول الله صلى الله عليه وسلم . فقام فَزِعًا، ويخشى أن تكون الساعة، حتى أتى المسجد، فقام، فصلى بأطول قيام وسجود، ما رأيته يفعله في صلاته قطُّ، ثم قال: إن هذه الآيات التي يُرْسِلُهَا الله عز وجل : لا تكون لموت أحد ولا لحياته، ولكن الله يُرْسِلُهَا يُخَوِّفُ بها عباده، فإذا رأيتم منها شيئا فَافْزَعُوا إلى ذكر الله و دُعَائِهِ وَاسْتِغْفَارِهِ.متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ubusabe igira iti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali." No mu mvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe najya amara kuvuga ubuhamya bwa nyuma, ajye yikinga kuri Allah amusaba kumurinda ibintu bine: Ibihano by'umuriro, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, ndetse n'ikigeragezo cya Masihi A-Dadjali."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaga iri gusali ikavuga Allah Akbar yacecekaga akanya gato, mbere y'uko igira ibindi isoma, nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Undutira Data na Mama, uribuka igihe wacecekaga akanya gato ubwo wari umaze kuvuga Allah Akbar na mbere yo gusoma ibindi, wavugaga iki? Iramusubiza iti: Ndavuga nti: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB: Mana Nyagasani ntandukanya n'ibyaha byanjye nkuko watandukanyije hagati y'iburasirazuba n'iburengerazuba ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADWU MINA A-DANASI, ALLAHUMA GH'SILNII MIN KHATWAYAYA BITHAL'DJI WAL MA-I WAL BARADI: Mana Nyagasani nyeza untandukanye n'ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro w'umweru uwurinda ikizinga. Mana Nyagasani nkesha unyeze ibyaha byanjye n'urubura n'amazi y'urubura.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim