Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Available in 60 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe umugabo urwana kubera ubutwari, cyangwa irondabwoko, cyangwa se akarwana kubera gukorera ijisho; ni uwuhe muri abo uharanira inzira ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza, uwo aba aharanira inzira ya Allah."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku kijyanye n'imigambi y'abarwana mu nzira ya Allah; urwana agamije kugaragaza ko ari intwari cyangwa se icyubahiro cy'ubwoko cyangwa se agamije ko abantu bamubona kamenya agaciro ke, cyangwa se ibindi, ni uwuhe muri abo uharanira inzira ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isubiza ko umuntu urwana aharanira inzira ya Allah, ari umuntu urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality