Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.
Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Available in 60 languages
«Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije umugore umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar), Ibun Abass yavuze izina rye ariko nararyibagiwe, iti: "Ni iki cyakubujije kujyana natwe mu mutambagiro mutagatifu? Wa mugore arayisubiza ati: Dufite indogobe ebyiri; se w'abana n'umuhungu we batwaye imwe, badusigira imwe yo kwifashisha no kuzana amazi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)."»Meaning translation ·
Saved at original quality







