Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Abi Layla yavuze ko igihe kimwe bari kwa Hudhayfat, asaba amazi yo kunywa maze ayazanirwa n'umuntu usenga umuriro (Majusiy), ubwo yamuherezaga icyo kunyweramo yarakimujugunyiye maze aravuga ati: Iyo nza kubireka abivuga rimwe cyangwa se kabiri, agamije kuvuga ati: Iyo ntabikora-, ariko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:

Available in 60 languages
«Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Abi Layla yavuze ko igihe kimwe bari kwa Hudhayfat, asaba amazi yo kunywa maze ayazanirwa n'umuntu usenga umuriro (Majusiy), ubwo yamuherezaga icyo kunyweramo yarakimujugunyiye maze aravuga ati: Iyo nza kubireka abivuga rimwe cyangwa se kabiri, agamije kuvuga ati: Iyo ntabikora-, ariko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abagabo kwambara imyambaro ikoze mu ihariri uko yaba imeze kose. Yanabujije kandi abagabo n'abagore kurira no kunywera mubikoresho bikozwe muri Zahabu na Feza. Ndetse inavuga ko ari umwihariko w'abemeramana ku munsi w'imperuka, kubera ko babyirinze hano ku isi mu rwego rwo kumvira Allah, Naho abahakanyi, ku munsi w'imperuka ntabyo bazaba bafite, kuko bagize ubwira bwo kwishimisha mu byiza bya hano ku isi ubwo bigomekaga kuri Allah.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality