Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 59 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwihutire gukora ibikorwa byiza mbere y'uko mugerwaho n'ibigeragezo bigoye bizaba bimeze nk'ijoro ry'umwijima, aho umuntu azajya aramuka ari umwemeramana bukajya kugoroba yabaye umuhakanyi, cyangwa se bukagoroba ari umwemeramana bukajya gucya yabaye umuhakanyi, ukwemera kwe akakugurana iby'isi.»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza umwemeramana kwihuta gukora ibikorwa byiza byinshi mbere y'uko ibigeragezo biza ngo bitume adakora ibyo bikorwa, kandi bizaza bimeze nk'umwijima w'ijoro, aho ukuri n'ikinyoma byivanga, bikagora benshi kubitandukanya. No kubera ubuhambare bwabyo, umuntu arahuzagurika kugeza ubwo bucya ari umwemeramana bukajya kwira yabaye umuhakanyi, cyangwa se bukira ari umwemeramana bugacya yabaye umuhakanyi, ukwemera kwe akakugurana indonke z'isi zishira.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality