Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadith yaturutse kwa Zaid Ibun Khalid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 56 languages
«Hadith yaturutse kwa Zaid Ibun Khalid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ufashije ingabo igiye ku rugamba, akayorohereza kubona ibyo izakenera ku rugendo, no ku rugamba nk'intwaro, ibigenderwaho, ibyo kurya, agatanga n'ibindi bicyenerwa, nawe abarwa nk'uwarurwanye ndetse nawe abona ibihembo nk'iby'abarurwanye. N'usigariyeho uwarugiyeho mu buryo bwiza, akita ku bantu be igihe adahari nawe abarwa nk'uwarurwanye.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality