Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Available in 53 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera, kandi igisibo ni urukingo, kandi umwe muri mwe naba yasibye ntakavuge amagambo mabi, cyangwa se intonganya; nihagira n'umuntu umutuka cyangwa se akamurwanya ajye avuga ati: Njyewe nasibye, kandi ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu biganza bye ko umwuka uva mu kanwa k'uwasibye ari mwiza kwa Allah kuruta impumuro y'umubavu. Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka arishima, n'igihe azahura na Nyagasani we arishima."»Meaning translation ·
Saved at original quality








