Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Imyimerere n'imyizerere.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Available in 53 languages
«Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye, iyo anzirikanye mu mutima we, nanjye ndamuzirikana, iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame aheza kuruta ahe, n'iyo anyigereje ahangana n'intera y'ikiganza, njye mwegera ahangana n'intambwe, n'iyo anyiyegereje ahangana n'intambwe imwe, njye mwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko, kandi n'iyo aje angana mu ntambuko, njye nza musanganiye nihuta."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati: Njye mpora ndi aho umugaragu wanjye anyizereye, nkamufata bijyanye n'uko anyizera, kubera ukuntu anyiringiye kandi yiringiye imbabazi zanjye, nkamukorera ibyo yari anyitezeho byiza cyangwa se n'ibindi, kandi mporana nawe mu mpuhwe zanjye no kumushoboza, kumuyobora, kumwitaho, kumutera inkunga iyo anzirikanye mu mutima we. Iyo anzirikanye mu mutima we, ari wenyine ansingiza anantagatifuza ndetse n'ibindi, nanjye ndamuzirika. Iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame ruruta aho kandi hakaba heza kuharuta. N'iyo umuntu yiyegereje Allah ahangana n'intera y'ikiganza, Allah amurengerezaho akamusanganira ahangana n'intambwe. N'iyo amwiyegereje ahangana n'intambwe imwe, Allah amwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko. Kandi n'iyo aje agana Allah mu ntambuko, Allah amusanganira yihuta. Bityo iyo umugaragu asanganiye Allah akamwiyegereza akora ibikorwa byo kumwumvira, Allah Nyir'ubushobozi we arenzaho kubera kumwitura nk'ibyo nawe yakoze. Kandi buri uko umwemeramana abaye umugaragu wa Allah mu buryo bwuzuye, Allah nawe aramusanganira, kubera ko ineza ya Allah n'ibihembo bye ni byo byinshi kuruta ibikorwa by'umugaragu n'imvune agira, bikarangira ibihembo bya Allah mu miterere yabyo n'ingano yabyo. Umwemeramana akwiye kwizera Allah, agakora, kandi akihutira kwiyegereza Allah.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality