Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:

Available in 61 languages
«Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro, kandi gukora ibyaha ku mugaragaro ni igihe umuntu akoze igikorwa mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akavuga ati: Yewe kanaka! Mu ijoro ryashize nakoze ibi n'ibi, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, bugacya amena ibanga Allah yari yamugiriye."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu ukoze icyaha, hiringiwe ko Allah azamubabarira, cyeretse wa wundi ushyira ibyaha bye ku mugaragaro akivamo agamije kwigamba no kwiyemera ku bandi, uwo nta mbabazi akwiye; nk'igihe akoze icyaha mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akaramuka yigamba abiratira abandi avuga ko yaraye akoze ibyaha runaka, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, ibyo Nyagasani we yari yamuhishiriyeho akabishyira ku mugaragaro!

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality