Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 71 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umugaragu wemera Allah akemera n'umunsi w'imperuka, azagarurwaho agahemberwa ibikorwa bye, iramushishikariza gukora ibi bikorwa bikurikira: Icya mbere: Kurangwa n'imvugo nziza; avuga ubutagatifu bwa Allah (Subhanallah) anavuga ijambo La ilaha Ila llah nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, agategeka ibyiza ndetse akanabuza ibibi, agaharanira kunga abantu bashyamiranye, ibyo atabikora agahitamo guceceka, akirinda kubangamira abantu akoresheje ururimi rwe. Icya kabiri: Kubanira neza umuturanyi, umugirira neza wirinda kumubangamira. Icya gatatu: Kwakira neza umushyitsi uje agusura, umubwira amagambo meza, ukamuzimanira n'ibindi bikorwa byiza wamukorera.

Source
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Download image

Saved at original quality