Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadith yaturutse kwa Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:

Available in 60 languages
«Hadith yaturutse kwa Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko nta muyisilamu n'umwe igihe cyo gusali iswalat y'itegeko kigera, agatawaza neza mu buryo bwuzuye, nuko akibombarika igihe ari gusali n'umutima we wose ndetse n'ingingo ze zose, akerekera Allah, atekereza ku buhambare bwe. Agatunganya ibikorwa byo mu iswalat nko kunama no kubama ndetse n'ibindi, usibye ko iyo swalat akoze muri ubwo buryo ituma ababarirwa ibyaha bito bito yakoze mbere yaho, igihe cyose yirinze gukora ibikomeye. Ibi byiza ni iby'ibihe byose, ndetse no muri buri swalat.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality