Imyimerere n'imyizerere.
Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Available in 71 languages
«Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"»Meaning translation ·
Saved at original quality








