Hadith for the World
Amategeko yerekeye ubusabe n'amagambo yifashishwa mu gusingiza Allah.

Amagambo yo gusingiza Allah mu gitondo na nimugoroba.

4 hadiths

4 hadiths

عن عبد الله بن مسعود رضي الله عنه قال: كان نبي الله صلى الله عليه وسلم إذا أمسى قال: «أمسينا وأمسى الملك لله، والحمد لله، لا إله إلا الله وحده لا شريك له» قال الراوي: أَرَاهُ قال فِيهِنَّ: «له الملك وله الحمد وهو على كل شيء قدير، ربِّ أسألك خير ما في هذه الليلة وخير ما بعدها، وأعوذ بك من شر ما في هذه الليلة وشر ما بعدها، رب أعوذ بك من الكسل، وسُوءِ الكِبَرِ، رب أعوذ بك من عذاب في النار، وعذاب في القبر»، وإذا أصبح قال ذلك أيضا «أصبحنا وأصبح الملك لله».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Shadad Ibun Awsi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi ni umuntu gusaba ubusabe bugira buti: ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA, KHALAQTANI WA ANA ABDUKA, WA ANA ALA AHDIKA WA WA'ADIKA MA STATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABU-U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA, WA ABU-U BIDHAN'BII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: Mana Nyagasani ni wowe Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse wowe, warandemye kandi nanjye ndi umugaragu wawe, kandi ndi ku isezerano ryawe uko mbishoboye; nkwikinzeho ngo undinde ibibi by'ibyo nakoze, Ndemera ingabire wampaye, nkanemera ibyaha byanjye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe." Intumwa y'Imana yaravuze iti: Uzavuga aya magambo ku manywa ari ko ayizera, agapfa kuri ayo manywa mbere y'uko bugoroba azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru. N'uzayavuga ari ko ayizera mu ijoro, agapfa mbere y'uko bucya azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru.Yakiriwe na Bukhari
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Khubayb (Imana imwishimire) yavuze ko yavuze ati: Mu ijoro rimwe ryaguyemo imvura nyinshi, rifite n'umwijima mwinshi, twagiye gushaka Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo ize ituyoborere iswalat, Abdullah aravuga ati: Nuko ndayibona, irambwira iti: "Vuga, sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, nuko sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, maze ndayibaza nti: Mvuge iki? Irambwira iti: {Vuga uti: QUL HUWALLAHU AHAD: We Allah ni umwe rukumbi, na Muawidhatayni [QUL AUDHU BIRABIL FALAQ], na [QUL AUDHU BIRABI A-NASI], igihe bwije n'igihe bucyeye inshuro eshatu, biguhagirije buri kintu."Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim