Hadith for the World
Inyigisho n'amasomo abobereza imitima.

Ibikorwa by'imitima.

14 hadiths

14 hadiths

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye? Arayisubiza ati: Nta kindi kidasanzwe, usibye ko nkunda Allah n'Intumwa ye! Intumwa iramusubiza iti: Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda! Anas yaravuze ati: Nta kintu cyadushimishije nk'iyi mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda!" Anas yaravuze ati: Njyewe nkunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), na Abu Bakri, na Umar, kandi niringiye ko nzaba ndi kumwe nabo kubera urukundo mbakunda, kabone n'iyo naba ntarakoze nk'ibikorwa byabo.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umwe muri mwe ntazapfe, atizera Allah nkuko bikwiye."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa A-Nawas Ibun Sim'an Al Ans'wariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye n'icyiza ndetse n'ikibi, iransubiza iti: "Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi akunzwe na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege ncye, ariko bombi ni beza ; haranira gukora ibigufitiye akamaro, kandi ujye usaba Allah ubufasha cyane ntugacike intege. Kandi nihagira ikikubaho ntuzavuge uti: Iyo nza kubikora byari kugenda uku n'uku, ahubwo ujye uvuga uti: Ibi ni igeno rya Allah, kandi ibyo ashatse nibyo biba, kubera ko iryo ijambo (Iyo) ni intangiriro y'ibikorwa bya Shitani."Yakiriwe na Muslim
عَنْ عِيَاضِ بْنِ حِمَارٍ أَخِي بَنِي مُجَاشِعٍ رَضيَ اللهُ عنه قَالَ: قَامَ فِينَا رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ ذَاتَ يَوْمٍ خَطِيبًا، فَقَالَ: وَسَاقَ الْحَدِيثَ وَفِيهِ: «وَإِنَّ اللهَ أَوْحَى إِلَيَّ أَنْ تَوَاضَعُوا حَتَّى لَا يَفْخَرَ أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ، وَلَا يَبْغِي أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ».رواه مسلم
Hadithi yaturutse kwa Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «النَّاسُ مَعَادِن كَمَعَادِن الذَّهَب وَالفِضَّة، خِيَارُهُم فِي الجَاهِلِيَّة خِيَارُهُم فِي الإِسْلاَم إِذَا فَقُهُوا، والأَرْوَاحُ جُنُودٌ مُجَنَّدَة، فَمَا تَعَارَفَ مِنْهَا ائتَلَفَ، وَمَا تَنَاكَرَ مِنْهَا اخْتَلَفَ». وعن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله -صلى الله عليه وسلم: «تَجِدُون النَّاسَ مَعَادِن: خِيَارُهُم فِي الجَاهِليَّة خِيَارُهُم فِي الإِسْلاَم إِذَا فَقِهُوا، وَتَجِدُون خِيَار النَّاس فِي هَذَا الشَّأْن أَشَدُّهُم كَرَاهِيَة لَه، وَتَجِدُون شَرَّ النَّاس ذَا الوَجْهَين، الَّذِي يَأْتِي هَؤُلاَء بِوَجه، وَهَؤُلاَء بِوَجْه».الحديث الأول: متفق عليه، ولفظه لمسلم؛ وروى البخاري أوله، وروى آخره عن عائشة -رضي الله عنها-. الحديث الثاني: متفق عليه
عن عبد الله بن عكيم رضي الله عنه مرفوعاً: «مَنْ تَعَلَّقَ شيئا وُكِلَ إليه».رواه أحمد والترمذي
عن ابن عباس حسبنا الله ونعم الوكيل: «قالها إبراهيم عليه السلام حين أُلقي في النار، وقالها محمد صلى الله عليه وسلم حين قالوا: {إن الناس قد جمعوا لكم فاخشوهم فزادهم إيمانا، وقالوا: حسبنا الله ونعم الوكيل} [آل عمران: 173]».رواه البخاري
عن جابر قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم: «إذا قضى أحدكم الصلاة في مسجده فليجعل لبيته نصيبًا من صلاته، فإن الله جاعلٌ في بيته من صلاته خيرًا».رواه مسلم
عَنْ أُمِّ سَلَمَةَ أُمِّ المؤْمنينَ رَضيَ اللهُ عنها أَنَّهَا قَالَتْ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم يَقُولُ: «مَا مِنْ مُسْلِمٍ تُصِيبُهُ مُصِيبَةٌ فَيَقُولُ مَا أَمَرَهُ اللهُ: {إِنَّا لِلهِ وَإِنَّا إِلَيْهِ رَاجِعُونَ} [البقرة: 156]، اللَّهُمَّ أْجُرْنِي فِي مُصِيبَتِي، وَأَخْلِفْ لِي خَيْرًا مِنْهَا، إِلَّا أَخْلَفَ اللهُ لَهُ خَيْرًا مِنْهَا»، قَالَتْ: فَلَمَّا مَاتَ أَبُو سَلَمَةَ قُلْتُ: أَيُّ الْمُسْلِمِينَ خَيْرٌ مِنْ أَبِي سَلَمَةَ؟ أَوَّلُ بَيْتٍ هَاجَرَ إِلَى رَسُولِ اللهِ صلى الله عليه وسلم، ثُمَّ إِنِّي قُلْتُهَا، فَأَخْلَفَ اللهُ لِي رَسُولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم.رواه مسلم