Hadith for the World
Topic

Indangagaciro n'imyifatire.

288 hadiths

288 hadiths

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: ALLAHUMA ASW’LIH LII DIINII ALADHI HUWA I’SW’MATU AMRII, WA ASW’LIH DUNIYAYA ALATII FIIHA MA’ASHII, WA ASW’LIH AKHIRATII ALATII ILAYHA MA’ADII, WAJ’ALIL HAYATA ZIYADATAN LII FII KULI KHAYRI, WAJ’AL AL MAWUTA RAHATAN LII MIN KULI SHARI: Mana Nyagasani! Ntunganyiriza idini ryanjye ryo shingiro ry'ibyanjye byose, unantunganyirize isi yanjye, ho ubuzima bwanjye buri, unantunganyirize imperuka yanjye kuko ariho nzasubira. Kandi Mana unanyongerere kubaho nkora ibyiza, unagire gupfa kwanjye umunezero no kuruhuka ikibi icyo ari cyo cyose."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire), nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko yajyaga asaba Allah ubu busabe: "RABI GH'FIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII, WA ISRAFII FII AMRII KULIHI, WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI. ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA, WA AMDII WA DJIDII WA HAZ'LII, WA KULU DHALIKA INDII. ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU, WA MA AS'RARTU WAMA A'ALANTU, ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU, WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ubujiji bwanjye, no kurengera kwanjye mu byo nkora byose, n'ibyo nkora uzi neza kundusha. Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye, n'ibyo nkora bya kijiji, n'ibyo nkora ndi gukina, kandi byose bikorwa nanjye. Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse, n'ibyo nakoze mu ibanga no ku mugaragaro, Ni wowe wabanje ni nawe uzaheruka, kandi ni wowe ufite ubushobozi kuri buri kintu.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka gusaba ubu busabe buri uko bwije na buri uko bucyeye: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT ALLAHUMA INI AS'ALUKAL AFUWA WAL AFIYAT FII DIINIII WA DUNIYAYA, WA AHLII WA MALIII, ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII, WA AMIN RAWU'ATII, ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA, WA MIN KHAL'FII, WA A'AN YAMIINII, WA A'AN SHIMALII, WA MIN FAW'QII, WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi n'ubuzima bwiza mu kwemera no mu buzima bwa hano ku isi, no mu bantu banjye, no mu mitungo yanjye. Mana hishira inenge zanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba. Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye."Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Iman imwishimire we na se) yaravuze ati: Bumwe mu busabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ni ubugira buti: "ALLAHUMA AUDHUBIKA MIN ZAWAALI NI’IMATIKA, WA TAHAWULI A’AFIYATIKA, WA FUJA-ATA NIََQ'MATIKA, WA JAMI-I SAKHATWIKA: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gushirirwa n’inema zawe, no guhinduka njya mu buzima bubi, no gutungurwa n’ibihano byawe, n’ibyo ari byo byose byatuma undakarira."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba Allah ibi bikurikira: “Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi akunzwe na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege ncye, ariko bombi ni beza ; haranira gukora ibigufitiye akamaro, kandi ujye usaba Allah ubufasha cyane ntugacike intege. Kandi nihagira ikikubaho ntuzavuge uti: Iyo nza kubikora byari kugenda uku n'uku, ahubwo ujye uvuga uti: Ibi ni igeno rya Allah, kandi ibyo ashatse nibyo biba, kubera ko iryo ijambo (Iyo) ni intangiriro y'ibikorwa bya Shitani."Yakiriwe na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «الْمُؤْمِنُ مِرْآةُ أَخِيهِ الْمُؤْمِنِ».رواه أبو داود والترمذي
عَنْ أَبِي الدَّرْدَاءِ رضي الله عنه: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ: «إِنَّ اللَّعَّانِينَ لَا يَكُونُونَ شُهَدَاءَ وَلَا شُفَعَاءَ يَوْمَ الْقِيَامَةِ».رواه مسلم
Hadithi yaturutse kwa A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ubusabe niko kugaragira Allah Irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.” [Surat Ghafir: 60.]Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad
عَنْ عِيَاضِ بْنِ حِمَارٍ أَخِي بَنِي مُجَاشِعٍ رَضيَ اللهُ عنه قَالَ: قَامَ فِينَا رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ ذَاتَ يَوْمٍ خَطِيبًا، فَقَالَ: وَسَاقَ الْحَدِيثَ وَفِيهِ: «وَإِنَّ اللهَ أَوْحَى إِلَيَّ أَنْ تَوَاضَعُوا حَتَّى لَا يَفْخَرَ أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ، وَلَا يَبْغِي أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Shadad Ibun Awsi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi ni umuntu gusaba ubusabe bugira buti: ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA, KHALAQTANI WA ANA ABDUKA, WA ANA ALA AHDIKA WA WA'ADIKA MA STATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABU-U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA, WA ABU-U BIDHAN'BII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: Mana Nyagasani ni wowe Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse wowe, warandemye kandi nanjye ndi umugaragu wawe, kandi ndi ku isezerano ryawe uko mbishoboye; nkwikinzeho ngo undinde ibibi by'ibyo nakoze, Ndemera ingabire wampaye, nkanemera ibyaha byanjye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe." Intumwa y'Imana yaravuze iti: Uzavuga aya magambo ku manywa ari ko ayizera, agapfa kuri ayo manywa mbere y'uko bugoroba azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru. N'uzayavuga ari ko ayizera mu ijoro, agapfa mbere y'uko bucya azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru.Yakiriwe na Bukhari
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru kandi umuntu akomeza kuba umunyakuri no kurangwa nakwo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyakuri; mujye munirinda ibinyoma kuko biganisha mu bibi, n'ibibi bikaganisha mu muriro; kandi umuntu akomeza kuba umunyabinyoma no kurangwa nabyo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyabinyoma ruharwa!"Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah ni ukuvuga ngo: SUB'HANALLAHIL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye, SUB'HANALLAH WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu ni ubwa Allah we ukwiye ishimwe."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe."Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Abi Dar'da-i (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka."Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzavuga ku munsi inshuro ijana aya magambo: SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibya Allah, ababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Muawiyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari igeze i Madinat, abantu bihuse bayisanganira; bavuga bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageze i Madinat (babisubiramo inshuro eshatu), nuko nza ndi mu bandi bantu kugira ngo ndebe, ubwo nitegerezaga uburanga bwayo, nabonye uburanga bwayo atari ubw'umubeshyi; icya mbere nayumvanye ni aho yavuze iti: "Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
عن أنس رضي الله عنه أنه قَالَ لِثابِتٍ رحمه اللهُ: ألاَ أرْقِيكَ بِرُقْيَةِ رسولِ اللهِ صلى الله عليه وسلم ؟ قال: بلى، قال: «اللَّهُمَّ رَبَّ النَّاسِ، مُذْهِبَ البَأسِ، اشْفِ أنْتَ الشَّافِي، لاَ شَافِيَ إِلاَّ أنْتَ، شِفَاءً لاَ يُغَادِرُ سَقماً».رواه البخاري
Hadithi yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu."Yakiriwe na Muslim
عن ثوبان رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قَالَ: "إنَّ المسلِمَ إذا عادَ أخاه المسلِمَ، لم يَزَلْ في خُرْفَةِ الجَنَّةِ حتى يرجعَ"، قيل: يا رسولَ اللهِ ما خُرْفَةُ الجنَّةِ؟، قال: "جَنَاها".رواه مسلم
عن أنس بن مالك رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم أنه كان إذا أكل طعاما، لعق أصابعه الثلاث. قال: وقال: «إذا سقطت لُقمة أحدكم فليُمِطْ عنها الأذى، وليأكلها ولا يَدَعْهَا للشيطان» وأمر أن تُسْلَتَ القَصْعَةُ، قال: «فإنكم لا تدرون في أيِّ طعامكم البركة» وعن جابر بن عبد الله رضي الله عنه أن رسولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم قالَ: "إنّ الشيطانَ يَحضُرُ أحدَكُم عندَ كلِ شيءٍ من شَأنِه، حتى يَحضُرَهُ عندَ طعامِهِ، فإذا سَقطتْ لقمةُ أحدِكُم فليَأخُذْها فَلْيُمِطْ ما كانِ بها من أذى، ثم ليَأكُلْها ولا يَدَعْها للشيطانِ، فإذا فَرَغَ فليَلْعَقْ أصابعَهُ، فإنه لا يَدري في أيِّ طَعامه البركة"حديث أنس رواه مسلم. حديث جابر رواه مسلم
عَنِ ابْنِ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «إِنَّمَا مَثَلُ صَاحِبِ القُرْآنِ كَمَثَلِ صَاحِبِ الإِبِلِ المُعَقَّلَةِ، إِنْ عَاهَدَ عَلَيْهَا أَمْسَكَهَا، وَإِنْ أَطْلَقَهَا ذَهَبَتْ».متفق عليه