Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari igeze i Madinat, abantu bihuse bayisanganira; bavuga bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageze i Madinat (babisubiramo inshuro eshatu), nuko nza ndi mu bandi bantu kugira ngo ndebe, ubwo nitegerezaga uburanga bwayo, nabonye uburanga bwayo atari ubw'umubeshyi; icya mbere nayumvanye ni aho yavuze iti:

Available in 55 languages
«Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari igeze i Madinat, abantu bihuse bayisanganira; bavuga bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageze i Madinat (babisubiramo inshuro eshatu), nuko nza ndi mu bandi bantu kugira ngo ndebe, ubwo nitegerezaga uburanga bwayo, nabonye uburanga bwayo atari ubw'umubeshyi; icya mbere nayumvanye ni aho yavuze iti: "Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageraga i Madinat, abantu bakayibona barayisanganiye bihuta, no muri bo hari harimo Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) ndetse akaba yari akiri n'umuyahudi; ubwo yayibonaga yarebye mu buranga bwayo abona itaba umubeshyi, kubera urumuri yayibonanye n'ubwiza n'igitinyiro cy'ukuri. Icya mbere yayumviseho naho yashishikarije abantu gukora ibikorwa bizaba impamvu y'uko bazinjira mu ijuru; no muri byo ni ibi bikurikira: Icya mbere: Ni ugusuhuzanya indamutso y'amahoro ku bwinshi ku wo uzi no kuwo utazi. Icya kabiri: Ni ukugabura ibyo kurya utanga ituro, cyangwa se impano, cyangwa se amazimano y'abashyitsi bagusuye. Icya gatatu: Ni ukunga isano ry'imiryango haba mu ruhande rwa so cyangwa se rwa nyoko. Icya kane: Ni ugusali iswalat y'umugereka yo mu gicuku igihe abandi baryamye.

Source
Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Download image

Saved at original quality