Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 70 languages
«Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ituro ritajya rigabanya umutungo ahubwo riwurinda ibyawuhungabanya, ndetse Allah ashumbusha uyitanze ibyiza byinshi, bityo rirawongera aho kuwugabanya. Kandi nta mugaragu ubabarira kandi ashoboye no kwihorera cyangwa se kwihanira, usibye ko Allah amwongerera imbaraga n'icyubahiro. Kandi nta mugaragu wicisha bugufi kubera Allah, atabikoze kubera uwo atinya, cyangwa se kwigaragaza, cyangwa se kwiyoberanya afite icyo ashaka, usibye ko ingororano ze ziba kumwubahisha no kumuzamura mu ntera.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality