Hadith for the World
Imyimerere n'imyizerere.

Kwemera umunsi w'imperuka.

26 hadiths

26 hadiths

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Urubanza rwa mbere na mbere ruzacibwa hagati y'abantu ku munsi w'imperuka ni urugendanye n'amaraso."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye? Arayisubiza ati: Nta kindi kidasanzwe, usibye ko nkunda Allah n'Intumwa ye! Intumwa iramusubiza iti: Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda! Anas yaravuze ati: Nta kintu cyadushimishije nk'iyi mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda!" Anas yaravuze ati: Njyewe nkunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), na Abu Bakri, na Umar, kandi niringiye ko nzaba ndi kumwe nabo kubera urukundo mbakunda, kabone n'iyo naba ntarakoze nk'ibikorwa byabo.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن مرداس الأسلمي رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ -صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ-: «يذهب الصالحون الأول فالأول، ويبقى حُثَالَةٌ كَحُثَالَةِ الشعير أو التمر لا يُبَالِيهُم الله بَالَةً».رواه البخاري
Hadith yaturutse kwa Zaynab Bint Djah'shi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yinjiye ifite igihunga maze iravuga iti: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya, Intumwa y'imana ikora akaziga ifunze urutoki rwayo rw'igikumwe n'urugikurikiye, Zaynab Bint Djah'shi yaravuze ati: Nuko mbaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Ese tuzorama kandi muri twe harimo abantu bakora ibikorwa byiza?" Iramusubiza iti: "Yego! Igihe ibibi biziyongera bikaba byinshi."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن معاذ بن أنس رضي الله عنه مرفوعًا: «مَن كَظَمَ غَيظًا، وَهُو قادر على أن يُنفِذَه، دَعَاه الله سبحانه وتعالى على رؤوس الخَلاَئِق يوم القيامة حتَّى يُخَيِّره من الحُور العَين مَا شَاء».رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه وأحمد
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعًا: «إِنَّ الله تَعَالى يَقُول يَوْمَ القِيَامَة: أَيْنَ المُتَحَابُّونَ بِجَلاَلِي؟ اليَوم أُظِلُّهُم فِي ظِلِّي يَوْمَ لاَ ظِلَّ إِلاَّ ظِلِّي».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Ubadat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ndetse ko na Muhamadi ari umugaragu we akaba n'Intumwa ye, kandi ko na Issa ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye n'ijambo rye yoherereje Mariam na Roho imuturutseho, akanahamya ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن معاذ بن جبل رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم أنه قال: «قَالَ اللهُ -عَزَّ وجَلَّ-: المُتَحَابُّون فِي جَلاَلِي، لَهُم مَنَابِرُ مِن نُورٍ يَغْبِطُهُم النَبِيُّونَ والشُهَدَاء».رواه الترمذي وأحمد
عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «إنَّ في الجنَّة مائةَ دَرَجَة أعَدَّهَا الله للمُجاهِدين في سَبِيل الله ما بَيْنَ الدَّرَجَتَيْنِ كما بين السماء والأرض».رواه البخاري
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye."Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad
Hadithi yaturutse kwa Abi Bar'zata Al As'lamiyi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje."Yakiriwe na Tirmidhiy
عن أبي أمامة رضي الله عنه قال: سمعتُ رسولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم يقولُ: «اقْرَؤُوا القرْآنَ؛ فَإنَّهُ يَأتِي يَوْمَ القِيَامَةِ شَفِيعًا لأَصْحَابِهِ».رواه مسلم
عن جابر بن عبد الله رضي الله عنهما قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «يُبْعَثُ كلُّ عبدٍ على ما مات عليه».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro, nuko ireba ukwezi -igihe kwabaye inzora- maze iravuga iti: Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba; nimushobora kutananirwa no gusali iswalat ya mbere y'uko izuba rirasa na mbere y'uko rirenga muzabikore." Irangije isoma umurongo ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga...}. Twaha: 130.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي الدرداء رضي الله عنه أن النبي صلى الله عليه وسلم قال: «مَنْ حَفِظَ عَشْرَ آيَاتٍ مِنْ أَوَّلِ سُورَةِ الكَهْفِ، عُصِمَ مِنَ الدَّجَّالِ». وفي رواية: «مِنْ آخِرِ سُورَةِ الكَهْف».رواه مسلم
عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : « سَيْحَانُ وَجَيْحَانُ وَالفُرَاتُ والنِّيل كلٌّ من أنهار الجنة».رواه مسلم
عن أنس بن مالك رضي الله عنه مرفوعاً: «إنَّ الكافر إذا عمل حسنة، أُطْعِمَ بها طُعْمَةً من الدنيا، وأما المؤمن فإِنَّ اللهَ تعالى يدخر له حسناته في الآخرة، ويُعْقِبُهُ رزقًا في الدنيا على طاعته». وفي رواية: «إنَّ الله لا يظلم مؤمنا حسنة، يُعْطَى بها في الدنيا، ويُجْزَى بها في الآخرة، وأما الكافر فَيُطْعَمُ بحسنات ما عمل لله تعالى في الدنيا، حتى إذا أفضى إلى الآخرة، لم يكن له حسنة يُجْزَى بها».رواه مسلم
عَنْ مُعَاوِيَةَ رَضيَ اللهُ عنهُ قَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ: «الْمُؤَذِّنُونَ أَطْوَلُ النَّاسِ أَعْنَاقًا يَوْمَ الْقِيَامَةِ».رواه مسلم
عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «على أَنْقَابِ المدينةِ ملائكةٌ لا يدخلُها الطَّاعونُ، ولا الدَّجَّالُ».متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Uzavuga aya magambo nyuma yo kumva umuhamagaro w'iswalat: Mana Nyagasani w'uyu muhamagaro wuzuye, n'iyi swalat igiye gukorwa, ha Muhamadi urwego n'ibyiza, uzanamuzure ari mu rwego rushimishije wamusezeranije", azagerwaho n'ukuvuganirwa nanjye ku munsi w'imperuka.Yakiriwe na Bukhari
عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا: أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «إِنَّ أَحَدَكُمْ إِذَا مَاتَ عُرِضَ عَلَيْهِ مَقْعَدُهُ بِالْغَدَاةِ وَالعَشِيِّ، إِنْ كَانَ مِنْ أَهْلِ الجَنَّةِ فَمِنْ أَهْلِ الجَنَّةِ، وَإِنْ كَانَ مِنْ أَهْلِ النَّارِ فَمِنْ أَهْلِ النَّارِ، فَيُقَالُ: هَذَا مَقْعَدُكَ حَتَّى يَبْعَثَكَ اللَّهُ يَوْمَ القِيَامَةِ».متفق عليه
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Imperuka ntizaba cyeretse izuba ribanje kurasira iburengerazuba, niriharasira abantu bakaribona, bose bazahita bemera, ariko icyo gihe ni igihe: "...Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira..." [Al An'aam: 158]. Imperuka kandi izaza isange abagabo babiri bari guciririkanya ibiciro ku mwambaro, maze bananirwe kuwugura habe no kubasha kuwuzinga! Imperuka kandi izaza isange umugabo amaze gukama amata y'ingamiya ye ananirwe kuyanywa! Imperuka kandi izaza isange umugabo ari gusibura iriba rye ariko ntarishoreho! Imperuka kandi izaza isange ateruye ibyo kurya mu ntoki abigejeje ku munwa ngo abitamire, ariko ananirwe no kubitamira!"Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu wo ku isi ntiwari uhagije? Abasubize ati: Uwa Djahanama uruta uyu wo ku isi ho ibice mirongo itandatu n'icyenda buri gice kikaba kinganya ubukana n'uwo ku isi."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.Yakiriwe na Muslim