Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Available in 60 languages
«Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwihanangirije kutarangwa no kugira amahugu, harimo no guhuguza abantu, no kwihuguza, no guhuguza ibyo ugomba gukorera Allah Nyir'ubutagatifu. Ari byo bisobanuye kureka guha buri wese uburenganzira umugomba, kandi ko amahugu azaba umwijima ku bayakora ku munsi w'imperuka nk'ibihano n'ibindi bintu bikomeye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yabujije kugira ubugugu ari byo bisobanuye kugundira bikomeye, no kwanga gutanga uburenganzira mu mutungo, no gukunda cyane isi. Ubu bwoko bw'amahugu bworetse ababayeho mbere yacu, kuko bwatumye bicana hagati yabo, ndetse banazirura ibyo Allah yaziririje.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality