Hadith for the World

All hadiths

The complete card collection, filter by chapter

655 hadiths

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye: Nahawe gutera ubwoba abanzi nkiri mu ntera y'urugendo rungana n'ukwezi, kandi nahawe isi ngo imbere aho gusalira (umusigiti) ndetse hanasukuye; bityo uwo ari we wese mu bayoboke banjye iswalat izasanga aho azaba ari hose ajye asali, nanaziruriwe iminyago itarigeze izirurirwa undi uwo ari we wese mbere yanjye, nanahawe kuzakora ubuvugizi. Intumwa y'Imana yajyaga yoherezwa ku bantu runaka, naho njye natumwe ku bantu bose."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أنس بن مالك رضي الله عنه مرفوعًا: «من قال -يعني: إذا خَرج من بَيتِه-: بِسم الله تَوَكَّلتُ على اللهِ، وَلاَ حول ولا قُوَّة إِلَّا بالله، يُقَال له: هُدِيتَ وَكُفِيتَ وَوُقِيتَ، وَتَنَحَّى عَنه الشَّيطَان». زاد أبو داود: «فيقول -يعني: الشيطان- لِشَيطان آخر: كَيف لَك بِرَجلٍ قَد هُدِيَ وكُفِيَ ووُقِيَ؟».رواه أبو داود والترمذي
عن معاذ بن جبل رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم أنه قال: «قَالَ اللهُ -عَزَّ وجَلَّ-: المُتَحَابُّون فِي جَلاَلِي، لَهُم مَنَابِرُ مِن نُورٍ يَغْبِطُهُم النَبِيُّونَ والشُهَدَاء».رواه الترمذي وأحمد
Hadith yaturutse kwa Mu'adh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamufashe ukuboko nuko iravuga iti: Yewe Mu'adh, ndahiye ku izina rya Allah ko ngukunda, hanyuma iravuga iti: Ndakugira inama yewe Mu'adh buri nyuma y'iswalat ntukareke kuvuga aya magambo: "ALLAHUMA A'INIII ALA DHIKRIKA WA SHUKRIKA WA HUSNI IBADATIKA: Mana Nyagasani nshoboza kugusingiza, no kugushimira, no kukugaragira nkuko bikwiye."رواه أبو داود والنسائي وأحمد
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera, kandi igisibo ni urukingo, kandi umwe muri mwe naba yasibye ntakavuge amagambo mabi, cyangwa se intonganya; nihagira n'umuntu umutuka cyangwa se akamurwanya ajye avuga ati: Njyewe nasibye, kandi ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu biganza bye ko umwuka uva mu kanwa k'uwasibye ari mwiza kwa Allah kuruta impumuro y'umubavu. Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka arishima, n'igihe azahura na Nyagasani we arishima."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze."Yakiriwe na Abu Dawudi
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."Yakiriwe na Bukhari
Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah."Yakiriwe na Tirmidhi na A-NAsa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra na Ibun Madjah
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ese mbereke ibyatuma Allah abababarira ibyaha byanyu, ndetse akanabazamura mu ntera? Barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko irababwira iti: "Gutawaza neza mu bihe bigoye, no gutera intambwe nyinshi ugana ku musigiti, no gutegereza iswalat nyuma y'iyindi; ibyo muzabe ari byo mukomeraho."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abu A-Dar'da-i (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Hadith yaturutse kwa Sulayman Ibun Swuradi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari nicaye hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), hari abagabo babiri bari gutukana, umwe uburanga bwe bwatukuye, imitsi yareze, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nzi ijambo rimwe aramutse arivuze, biriya byamubayeho byarangira, aramutse avuze ati: Nikinze kuri Allah ngo andinde Shitani, biriya byose byamubayeho byahita bishira." nuko baramubwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ikinge kuri Allah ngo akurinde Shitani," nuko arababaza ati: Ese nasaze?Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko."Yakiriwe na Bukhari
عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضيَ اللهُ عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «الدُّنْيَا سِجْنُ الْمُؤْمِنِ وَجَنَّةُ الْكَافِرِ».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Abi Qatadat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Inzozi nziza zituruka kwa Allah, naho imbi zituruka kwa Shitani, umwe muri mwe narota indoto mbi zimuteye ubwoba, ajye avuma ibumoso bwe, anikinge kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, icyo gihe ntacyo zizamutwara."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن عبد الله بن عمرو بن العاص رضي الله عنهما أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «يَغْفِرُ الله للشَّهيد كُلَّ شيءٍ إلا الدَّين». وفي رواية له: «القَتْل في سَبِيل الله يُكَفِّر كلَّ شيءٍ إلا الدَّين».رواه مسلم
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti: "Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."Yakiriwe na Muslim
عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ مَسْعُودٍ رَضيَ اللهُ عنهُ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَنَّهُ كَانَ يَقُولُ: «اللهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ الْهُدَى وَالتُّقَى، وَالْعَفَافَ وَالْغِنَى».رواه مسلم
عن أبي هريرة، عن النبي صلى الله عليه وسلم قال: «إن العبد لَيَتَكَلَّمُ بالكلمة من رِضْوَانِ الله تعالى ما يُلْقِي لها بَالًا يَرْفَعُهُ الله بها درجاتٍ، وإن العبد لَيَتَكَلَّمُ بالكلمة من سَخَطِ الله تعالى لا يُلْقِي لها بَالًا يَهْوِي بها في جهنم». وعن أبي عبد الرحمن بلال بن الحارث المزني رضي الله عنه : أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «إن الرجل لَيَتَكَلَّمُ بالكلمة من رِضْوَانِ الله تعالى ما كان يظن أن تبلغ ما بَلَغَتْ يكتب الله له بها رِضْوَانَهُ إلى يوم يَلْقَاهُ، وإن الرجل لَيَتَكَلَّمُ بالكلمة من سَخَطِ الله ما كان يظن أن تبلغ ما بَلَغَتْ يكتب الله له بها سَخَطَهُ إلى يوم يَلْقَاهُ».حديث أبي هريرة -رضي الله عنه-: رواه البخاري. حديث بلال المزني -رضي الله عنه-: رواه الترمذي وابن ماجه ومالك وأحمد
عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «إنَّ في الجنَّة مائةَ دَرَجَة أعَدَّهَا الله للمُجاهِدين في سَبِيل الله ما بَيْنَ الدَّرَجَتَيْنِ كما بين السماء والأرض».رواه البخاري
عن جابر رضي الله عنه قال: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول: «إن في الليل لساعة، لا يُوَافِقُهَا رجُلٌ مُسلم يَسأل الله تعالى خيرًا من أمْرِ الدنيا والآخرة، إلا أعْطَاه إِياه، وذلك كُلَّ ليلة».رواه مسلم
عن أبي هريرة رضي الله عنه : أن رجلًا أتى النبي صلى الله عليه وسلم يَتَقَاضَاهُ فَأغْلَظَ له، فَهَمَّ به أصحابه، فقال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «دَعُوه، فإن لِصَاحب الحَقِّ مَقَالا» ثم قال: «أعْطُوهُ سِنًّا مِثْل سِنِّهِ» قالوا: يا رسول الله، لا نَجِدُ إلا أمْثَلَ مِنْ سِنِّهِ، قال: «أعْطُوه، فإن خَيْرَكم أحْسَنُكُم قَضَاء».متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye, iyo anzirikanye mu mutima we, nanjye ndamuzirikana, iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame aheza kuruta ahe, n'iyo anyigereje ahangana n'intera y'ikiganza, njye mwegera ahangana n'intambwe, n'iyo anyiyegereje ahangana n'intambwe imwe, njye mwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko, kandi n'iyo aje angana mu ntambuko, njye nza musanganiye nihuta."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Shurayhi Ibun Hani-i yaravuze ati: Nabajije Aishat nti: Ni ikihe kintu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iheraho ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo? Aravuga ati: Yabanzaga ikoza mu kanwa n'umuswaki.Yakiriwe na Muslim