Hadith for the World
Indangagaciro n'imyifatire.

Inyigisho n'amasomo abobereza imitima.

63 hadiths

63 hadiths

عن أنس بن مالك رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «للَّهُ أَفْرَحُ بِتَوْبَةِ عَبْدِهِ مِنْ أَحَدِكُمْ، سَقَطَ عَلَى بَعِيرِهِ، وَقَدْ أَضَلَّهُ فِي أَرْضِ فَلاَةٍ». وفي رواية: «لَلَّهُ أَشَدُّ فَرَحًا بِتَوْبَةِ عَبْدِهِ حِينَ يَتُوبُ إِلَيْهِ، مِنْ أَحَدِكُمْ كَانَ عَلَى رَاحِلَتِهِ بِأَرْضِ فَلَاةٍ، فَانْفَلَتَتْ مِنْهُ وَعَلَيْهَا طَعَامُهُ وَشَرَابُهُ، فَأَيِسَ مِنْهَا، فَأَتَى شَجَرَةً، فَاضْطَجَعَ فِي ظِلِّهَا، وقَدْ أَيِسَ مِنْ رَاحِلَتِهِ، فَبَيْنَا هُوَ كَذَلِكَ إِذَا هُوَ بِهَا، قَائِمَةً عِنْدَهُ، فَأَخَذَ بِخِطَامِهَا، ثُمَّ قَالَ مِنْ شِدَّةِ الْفَرَحِ: اللهُمَّ أَنْتَ عَبْدِي وَأَنَا رَبُّكَ! أَخْطَأَ مِنْ شِدَّةِ الْفَرَح».متفق عليه والرواية الأولى لفظ البخاري، والرواية الثانية لفظ مسلم
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu arambura ibiganza bye mu ijoro kugira ngo ababarire uwamukoshereje ku manywa, akanarambura ibiganza bye ku manywa kugira ngo ababarire uwamukoshereje mu ijoro, ibyo bizakomeza gutyo kugeza ubwo izuba rizarasira mu burengera bwaryo."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamfashe ku ntugu maze irambwira iti: "Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira", Ibun Umar yajyaga avuga ati: Nibwira ntukajye utegereza ko buri bucye, nibunacya ntukajye utegereza ko buri bwire, kandi ujye ufatirana igihe ufite ubuzima bwiza mbere yo kurwara, n'igihe ukiriho mbere y'uko upfa.Yakiriwe na Bukhari
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimukagirirane amashyari, ntimukazamuriraneho ibiciro mutagambiriye kugura, ntimukanagirirane inzangano, ntimukanacane umubano, kandi bamwe muri mwe ntibakagereke igiciro ku gicuruzwa cyaguzwe na bagenzi babo, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe: Umuyisilamu ni umuvandimwe w'umuyisilamu mugenzi we, ntamuhuguza cyangwa se ngo amugambanire, nta musuzugura, kandi ugutinya Allah kuba aha;" nuko yerekana ku gituza cyayo inshuro eshatu, " bihagije kuba ari bibi kuba umuyisilamu yasuzugura umuvandimwe we w'umuyisilamu, buri muyisilamu kuri mugenzi we ni ikizira kumena amaraso ye, no kwigabiza umutungo we, no kuvogera icyubahiro cye."Yakiriwe na Muslim
عَنْ أَنَسٍ رَضيَ اللهُ عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «لَوْ كَانَ لِابْنِ آدَمَ وَادِيَانِ مِنْ مَالٍ لَابْتَغَى وَادِيًا ثَالِثًا، وَلَا يَمْلَأُ جَوْفَ ابْنِ آدَمَ إِلَّا التُّرَابُ، وَيَتُوبُ اللهُ عَلَى مَنْ تَابَ».متفق عليه
Hadithi yaturutse kwa Khawlat Al Answariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."Yakiriwe na Bukhari
عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضيَ اللهُ عنهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «انْظُرُوا إِلَى مَنْ أَسْفَلَ مِنْكُمْ، وَلَا تَنْظُرُوا إِلَى مَنْ هُوَ فَوْقَكُمْ، فَهُوَ أَجْدَرُ أَلَّا تَزْدَرُوا نِعْمَةَ اللهِ عَلَيْكُمْ».متفق عليه
عن أنس بن مالك رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «كلُّ بني آدم خَطَّاءٌ، وخيرُ الخَطَّائِينَ التوابون».رواه الترمذي وابن ماجه والدارمي وأحمد
عَنِ ابْنِ عَبَّاسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «نِعْمَتَانِ مَغْبُونٌ فِيهِمَا كَثِيرٌ مِنَ النَّاسِ: الصِّحَّةُ وَالفَرَاغُ».رواه البخاري
عن عبد الله بن مسعود رضي الله عنه مرفوعاً: «يُؤْتَى بجهنم يومئذ لها سبعون ألف زِمَامٍ مع كل زمام سبعون ألف ملك يَجُرُّونَهَا».رواه مسلم
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi akunzwe na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege ncye, ariko bombi ni beza ; haranira gukora ibigufitiye akamaro, kandi ujye usaba Allah ubufasha cyane ntugacike intege. Kandi nihagira ikikubaho ntuzavuge uti: Iyo nza kubikora byari kugenda uku n'uku, ahubwo ujye uvuga uti: Ibi ni igeno rya Allah, kandi ibyo ashatse nibyo biba, kubera ko iryo ijambo (Iyo) ni intangiriro y'ibikorwa bya Shitani."Yakiriwe na Muslim
عَنْ عِيَاضِ بْنِ حِمَارٍ أَخِي بَنِي مُجَاشِعٍ رَضيَ اللهُ عنه قَالَ: قَامَ فِينَا رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ ذَاتَ يَوْمٍ خَطِيبًا، فَقَالَ: وَسَاقَ الْحَدِيثَ وَفِيهِ: «وَإِنَّ اللهَ أَوْحَى إِلَيَّ أَنْ تَوَاضَعُوا حَتَّى لَا يَفْخَرَ أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ، وَلَا يَبْغِي أَحَدٌ عَلَى أَحَدٍ».رواه مسلم
عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرِو بْنِ الْعَاصِ رضي الله عنهما أنَّ رَسولَ اللَّهِ صلَّى اللَّهُ عليْه وسلَّمَ، قال: «قَدْ أَفْلَحَ مَن أَسْلَمَ، وَرُزِقَ كَفَافًا، وَقَنَّعَهُ اللَّهُ بما آتَاهُ».رواه مسلم
Hadithi yaturutse kwa Usamat Ibun Zayd (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عَنْ عُبَيْدِ اللَّهِ بْنِ مِحْصَنٍ الْأَنْصَارِيِّ رَضيَ اللهُ عنهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «مَنْ أَصْبَحَ مِنْكُمْ مُعَافى فِي جَسَدِهِ، آمِنًا فِي سِرْبِهِ، عِنْدَهُ قُوتُ يَوْمِهِ، فَكَأَنَّمَا حِيزَتْ لَهُ الدُّنْيَا».رواه الترمذي وابن ماجه
Hadithi yaturutse kwa Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «النَّاسُ مَعَادِن كَمَعَادِن الذَّهَب وَالفِضَّة، خِيَارُهُم فِي الجَاهِلِيَّة خِيَارُهُم فِي الإِسْلاَم إِذَا فَقُهُوا، والأَرْوَاحُ جُنُودٌ مُجَنَّدَة، فَمَا تَعَارَفَ مِنْهَا ائتَلَفَ، وَمَا تَنَاكَرَ مِنْهَا اخْتَلَفَ». وعن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله -صلى الله عليه وسلم: «تَجِدُون النَّاسَ مَعَادِن: خِيَارُهُم فِي الجَاهِليَّة خِيَارُهُم فِي الإِسْلاَم إِذَا فَقِهُوا، وَتَجِدُون خِيَار النَّاس فِي هَذَا الشَّأْن أَشَدُّهُم كَرَاهِيَة لَه، وَتَجِدُون شَرَّ النَّاس ذَا الوَجْهَين، الَّذِي يَأْتِي هَؤُلاَء بِوَجه، وَهَؤُلاَء بِوَجْه».الحديث الأول: متفق عليه، ولفظه لمسلم؛ وروى البخاري أوله، وروى آخره عن عائشة -رضي الله عنها-. الحديث الثاني: متفق عليه
عن عبد الله بن عكيم رضي الله عنه مرفوعاً: «مَنْ تَعَلَّقَ شيئا وُكِلَ إليه».رواه أحمد والترمذي
عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : « سَيْحَانُ وَجَيْحَانُ وَالفُرَاتُ والنِّيل كلٌّ من أنهار الجنة».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy na Abu Hurayrat (Imana ibishimire bombi) bavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuhamagazi azahamagara avuge ati: Mugiye kugiriramo ubuzima ntimuzigera murwara na rimwe, mugiye kubaho ntimuzigera mupfa na rimwe, mugiye kuribamo muri abasore ntimuzigera musaza na rimwe, mugiye kurihererwamo ingabire ntimuzigera mubaho nabi na rimwe." Ibi nibyo bisobanuro by'imvugo ya Allah igira iti: "...Nuko bahamagarwe babwirwa bati “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.” Surat Al A'araf: 43.Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe? Nuko ababwire ati: Njye ndabaha ibirenze ibyo, maze bavuge bati: Yewe Nyagasani, ni ibihe byiza bibiruse? Maze ababwire ati: Ndabahundagazaho kubishimira, sinzongere kubarakarira na rimwe!"Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim