Hadith for the World
Imyimerere n'imyizerere.

Kwemera Allah Nyir'ubutagatifu.

44 hadiths

44 hadiths

Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu, Umar yaravuze ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko ntongeye kubarahiriraho kuva nakumva Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibibuza naba mbigambiriye cyangwa se mbara inkuru z'uwarahiye muri ubwo buryo."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن أبي واقد الحارث بن عوف رضي الله عنه أنَّ رسول الله صلى الله عليه وسلم بينما هو جالس في المسجد، والناس معه، إذ أقبل ثلاثَةُ نَفَرٍ، فأقبل اثنان إلى رسول الله، صلى الله عليه وسلم وذهب واحد، فوقفا على رسول الله صلى الله عليه وسلم ، فأما أحدهما فرأى فُرْجَةً في الْحَلْقَةِ فجلس فيها، وأما الآخر فجلس خلفهم، وأما الثالث فأدْبَر ذاهبٍا، فلما فرغ رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: «ألا أُخْبِرُكُم عن النَّفَرِ الثلاثة: أما أحدهم فأَوَى إلى الله فآوَاهُ الله إليه، وأما الآخر فاسْتَحْيا فاسْتَحْيَا الله منه، وأما الآخر، فأعْرَضَ، فأعرضَ اللهُ عنه».متفق عليه
عن أنس بن مالك رضي الله عنه أنَّ رَجُلاً كَانَ عِند النَبِيَّ صلى الله عليه وسلم فَمَرَّ رَجُلٌ بِهِ، فقال: يا رسول الله، أنِّي لَأُحِبُّ هَذَا، فَقَال لَهُ النَبِيُّ صلى الله عليه وسلم : «أَأَعْلَمْتَهُ؟» قال: لا. قال: «أَعْلِمْهُ»، فَلَحِقَهُ، فقال: إِنِّي أُحِبُّك فِي الله، فقال: أّحَبَّك الَّذِي أَحْبَبْتَنِي لَهُ.رواه أبو داود والنسائي في الكبرى وأحمد
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye."Yakiriwe na Bukhari
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajijwe iti: Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe ku munsi w'imperuka? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: Nibwiraga yewe Abu Hurayrat ko nta muntu n'umwe uzagutanga kumbaza kuri iyi Hadithi, kubera ko nabonye ushishikarira kumenya ibigendanye na Hadithi. umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo."Yakiriwe na Bukhari
Hadith yaturutse kwa Ubadat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ndetse ko na Muhamadi ari umugaragu we akaba n'Intumwa ye, kandi ko na Issa ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye n'ijambo rye yoherereje Mariam na Roho imuturutseho, akanahamya ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ijambo nanjye ndavuga; yaravuze iti: "Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro" Nanjye ndavuga nti: Uzapfa ataragize ikindi asaba mu cyimbo cya Allah azinjira mu ijuru.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye, iyo anzirikanye mu mutima we, nanjye ndamuzirikana, iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame aheza kuruta ahe, n'iyo anyigereje ahangana n'intera y'ikiganza, njye mwegera ahangana n'intambwe, n'iyo anyiyegereje ahangana n'intambwe imwe, njye mwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko, kandi n'iyo aje angana mu ntambuko, njye nza musanganiye nihuta."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن ابن مسعود رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «من أصابته فَاقَة فأنْزَلها بالناس لم تُسَدَّ فَاقَتُهُ، ومن أنْزَلها بالله، فَيُوشِكُ الله له بِرزق عاجل أو آجل».رواه أبو داود والترمذي وأحمد
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana ibishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri Imana Rurema yababariye abayoboke banjye ibyo bazakora batabigambiriye cyangwa bibagiwe cyangwa ibyo bahatiwe gukora."رواه ابن ماجه والبيهقي وغيرهما
عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول: «جَعَلَ اللهُ الرحمةَ مائة جُزْءٍ، فَأَمْسَكَ عِنْدَهُ تِسْعَةً وَتِسْعِينَ، وأَنْزَلَ في الأَرْضِ جُزْءًا وَاحِدًا، فَمِنْ ذَلِكَ الجُزْءِ يَتَرَاحَمُ الخَلَائِقُ، حتى تَرْفَعَ الدَّابَّةُ حَافِرَهَا عَنْ وَلَدِهَا خَشْيَةَ أَنْ تُصِيبَهُ». وفي رواية «إِنَّ للهِ تعالى مئةُ رحمةٍ، أَنْزَلَ منها رحمةً واحدةً بَيْنَ الجِنِّ والإنسِ والبَهَائِمِ والهَوَامِّ، فَبِهَا يَتَعَاطَفُونَ، وبها يَتَرَاحَمُونَ، وبِهَا تَعْطِفُ الوَحْشُ على وَلَدِهَا، وأَخَّرَ اللهُ تعالى تِسْعًا وتِسْعِينَ رحمةً يَرْحَمُ بِهَا عِبَادَهُ يومَ القِيَامَةِ». وعن سلمان الفارسي رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم : «إِنَّ للهِ تعالى مئةُ رحمةٍ فمنها رحمةٌ يَتَرَاحَمُ بها الخَلْقُ بَيْنَهُمْ، وتِسْعٌ وتِسْعُونَ لِيَومِ القِيَامَةِ». وفي رواية: «إِنَّ اللهَ تَعَالَى خَلَقَ يَوْمَ خَلَقَ السَّمَاوَاتِ والأَرْضَ مئةَ رحمةٍ كُلُّ رحمةٍ طِبَاقَ مَا بَيْنَ السَّمَاءِ إلى الأَرْضِ، فَجَعَلَ منها في الأَرْضِ رَحْمَةً فبها تَعْطِفُ الوَالِدَةُ على وَلَدِهَا، والوَحْشُ والطَّيْرُ بَعْضُهَا عَلَى بَعْضٍ، فإذا كانَ يومُ القيامةِ أَكْمَلَهَا بِهَذِه الرحمةِ».حديث أبي هريرة -رضي الله عنه-: متفق عليه. حديث سلمان -رضي الله عنه-: رواه مسلم
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: " Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye, Bagaragu banjye, mwese muri abayobe, uretse uwo nayoboye, munsabe kuyoboka mbayobore. Bagaragu banjye, mwese muri abashonji, cyereste uwo nafunguriye, ngaho nimunsabe amafunguro mbafungurire. Bagaragu banjye, mwese mwambaye ubusa, cyeretse uwo nambitse, ngaho nimunsabe imyambaro mbambike. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe mukosa ijoro n'amanywa, Kandi njye mbabarira ibyaha byose, ngaho nimunsabe imbabazi mbababarire. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe ntimuzagera na rimwe kurwego rwo kugira icyo mwantwara kibi ngo mukintware, nta nubwo muzagera ku rwego rwo kugira icyiza mwamfasha ngo mukimfashe. Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu utinya Allah kurusha abandi, ntacyo byakongera mu bwami bwanjye, Bagaragu banjye uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu umwe w'umwononnyi kurusha abandi ntacyo byagabanya mu bwami bwanjye Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mugahagarara mu kibuga kimwe, buri wese akansaba icyo yifuza, maze nkaha buri wese icyo yansabye ibyo ntacyo byagabanya mubyo mfite cyeretse nk'icyo indobani igabanya ku mazi y'inyanja. Bagaragu banjye, mu by'ukuri ni ku bikorwa byanyu nshingiraho mukubabarira na nyuma nkazabibahembera, uzagira amahirwe akabona ibyiza azashimire Imana n'uzabona icyinyuranyo cy'ibyo, ntazagire undi yitwaraho umwikomo, uretse roho ye.Yakiriwe na Muslim
عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضيَ اللهُ عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، قَالَ: «أَحَبُّ الْبِلَادِ إِلَى اللهِ مَسَاجِدُهَا، وَأَبْغَضُ الْبِلَادِ إِلَى اللهِ أَسْوَاقُهَا».رواه مسلم
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعاً: «لما خلق اللهُ الخَلْقَ كتب في كتاب، فهو عنده فوق العرش: إن رحمتي تَغْلِبُ غضبي». وفي رواية: «غَلَبَتْ غضبي» وفي رواية: «سَبَقَتْ غضبي».متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? iransubiza ati: Ni ukuba washyiriraho Allah undi bareshya kandi ari we wakuremye" Ndayibwira nti: Icyo cyo kirahambaye, ariko se ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: "Ni ukuba wakica umwana wawe utinya gusangira nawe amafunguro." Ndayibwira nti: Hanyuma ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: Ni ugusambanya umugore w'umuturanyi wawe."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عن عبد الله بن مسعود رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم أنه قال: "أكبر الكبائر: الإشراك بالله، والأمن من مَكْرِ الله، والقُنُوطُ من رحمة الله، واليَأْسُ من رَوْحِ الله".رواه عبد الرزاق
عن أبي هريرة رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال: «ما توطَّنَ رجلٌ مسلمٌ المساجدَ للصلاة والذِّكر، إلا تَبَشْبَشَ اللهُ له، كما يَتَبَشْبَشُ أهلُ الغائب بغائبهم إذا قَدِمَ عليهم».رواه ابن ماجه وأحمد
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, mutangarije intambara hagati yanjye na we; kandi nta gikorwa umugaragu wanjye yakifashisha anyiyegereza kiruta kuba yakora ibyo namutegetse; kandi umugaragu wanjye akomeza kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka atategetswe kugeza ubwo mukunze. Iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha! N'iyo ansabye muha ibyo ansabye, n'iyo anyiyambaje ngo ngire icyo murinda ndabikora! Kandi sinigeze nshidikanya ku kintu nkora nk'uko nshidikanya igihe umwemeramana agiye gupfa, yanga urupfu nanjye nkanga ikimubabaza!"Yakiriwe na Bukhari
عن أنس بن مالك وأبي هريرة رضي الله عنهما عن النبي صلى الله عليه وسلم فيما يرويه عن ربه عز وجل قال: «إذا تَقَرَّبَ العبدُ إليَّ شِبْرًا تَقَرَّبْتُ إليه ذِرَاعًا، وإذا تَقَرَّبَ إليَّ ذِرَاعًا تَقَرَّبْتُ مِنْهُ بَاعًا، وإذا أتاني يمشي أَتَيْتُهُ هَرْوَلَةً».حديث أنس -رضي الله عنه- رواه البخاري . حديث أبي هريرة -رضي الله عنه- متفق عليه
Hadith yaturutse kwa Adiyi Ibun Hatim (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi uri hagati ye na Nyagasani we; azareba iburyo bwe nta kindi azabona usibye ibikorwa yakoze, azareba ibumoso bwe nta kindi azabona uretse ibyo yakoze, azareba imbere ye nta kindi azabona usibye umuriro uri kuza wototera uburanga bwe; bityo nimutinye umuriro kabone n'iyo icyawubarinda cyaba igikorwa cyiza gito kingana n'igishishwa cy'itende."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim