Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Indangagaciro n'imyifatire.

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

Available in 62 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka; n'uzorohereza ukomerewe mu bibazo bye, Allah nawe azamworohereza hano mu isi no ku munsi w'imperuka. N'uzahishira umuyisilamu mugenzi we, Allah nawe azamuhishira hano mu isi no ku munsi w'imperuka! Kandi Allah akomeza gutera inkunga umugaragu we igihe cyose nawe atera inkunga mugenzi we. N'uzafata inzira agiye gushakisha ubumenyi, Allah azamworohereza inzira igana mu ijuru, kandi nta na rimwe abantu bateranira muri imwe mu ngoro za Allah, basoma igitabo cya Allah banakigishanya uretse ko bamanurirwa ituze, bagasabwa n'impuhwe za Allah ndetse bakazungurukwa n'abamalayika ndetse na Allah akabavuga mu bo ari kumwe nabo mu ijuru (abamalayika), na buri wese uzadohoka mu gukora ibikorwa byamwinjiza mu ijuru, ntaziringire ko umuryango we hari icyo yamumarira."»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ibihembo by'umuyisilamu kwa Allah bizashingira ku byo yakoze, kandi ko uzorohereza umwemeramana mugenzi we amukura muri zimwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka. N'uzorohereza ukomerewe mu bibazo bye, Allah nawe azamworohereza hano mu isi no ku munsi w'imperuka. N'uzahishira umuyisilamu mugenzi we, Allah nawe azamuhishira hano mu isi no ku munsi w'imperuka! Kandi Allah akomeza gutera inkunga umugaragu we igihe cyose nawe atera inkunga mugenzi we, byaba mu kumufasha mu kwemera kwe no mu mibereho ye, kandi kumufasha bikorwa mu buryo butandukanye; mu kumusabira, ku mubiri we, mu mutungo we no mu bindi. N'uzafata inzira agiye gushakisha ubumenyi, Allah azamworohereza inzira igana mu ijuru. kandi nta na rimwe abantu bateranira muri imwe mu ngoro za Allah, basoma igitabo cya Allah banakigishanya uretse ko bamanurirwa ituze, bagasabwa n'impuhwe za Allah ndetse bakazungurukwa n'abamalayika ndetse na Allah akabavuga mu bo ari kumwe nabo mu ijuru (abamalayika), bihagije kuba icyubahiro kuri we kuba Allah avuga ibigwi umugaragu we mu bamalayika. Na buri wese ibikorwa bye bizaba bidahagije, ntibizamugeza ku rwego rw'abandi bakoze ibikorwa, niyo mpamvu ari ngombwa kutiringira umuryango w'umuntu n'abasekuru be, noneho ngo yirengagiza gukora ibikorwa.

Source
Yakiriwe na Muslim
Download image

Saved at original quality