Indangagaciro n'imyifatire.
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Available in 62 languages
«Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka; n'uzorohereza ukomerewe mu bibazo bye, Allah nawe azamworohereza hano mu isi no ku munsi w'imperuka. N'uzahishira umuyisilamu mugenzi we, Allah nawe azamuhishira hano mu isi no ku munsi w'imperuka! Kandi Allah akomeza gutera inkunga umugaragu we igihe cyose nawe atera inkunga mugenzi we. N'uzafata inzira agiye gushakisha ubumenyi, Allah azamworohereza inzira igana mu ijuru, kandi nta na rimwe abantu bateranira muri imwe mu ngoro za Allah, basoma igitabo cya Allah banakigishanya uretse ko bamanurirwa ituze, bagasabwa n'impuhwe za Allah ndetse bakazungurukwa n'abamalayika ndetse na Allah akabavuga mu bo ari kumwe nabo mu ijuru (abamalayika), na buri wese uzadohoka mu gukora ibikorwa byamwinjiza mu ijuru, ntaziringire ko umuryango we hari icyo yamumarira."»Meaning translation ·
Saved at original quality







