Hadith for the World
Tap the image to view it full size
Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

Available in 65 languages
«Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi! Abasangirangendo barayibaza bati: No guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: No guharanira inzira y'Imana, cyeretse umuntu wajya ku rugamba we ubwe n'umutungo we, ntihagire na kimwe muri byo kigaruka!"»

Meaning translation ·

Explanation

The meaning in a few plain lines

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igikorwa cyiza gikozwe mu minsi icumi ibanza yo mu kwezi kwa cumi na biri (Dhul Hidjat) kiruta icyo wakora mu yindi minsi isanzwe igize umwaka. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayibajije niba no guharanira inzira y'Imana (Djihadi) wakora mu minsi itari iyi icumi nabyo byarutwa n'ibikorwa byiza wakora muri iyi minsi? Kubera ko bari basanzwe bazi ko guharanira inzira ya Allah ari cyo gikorwa kiruta ibindi byose. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubiza ko igikorwa cyiza muri iyi minsi kiruta no guharanira inzira y'Imana mu yindi minsi, usibye wenda umuntu wajya kuyiharanira akigirayo we ubwe ndetse n'umutungo we, akagwayo ndetse n'umutungo we ntugaruke. Guharanira inzira y'Imana muri ubu buryo niko kwaza kuruta igikorwa cyiza wakora muri iyi minsi myiza.

Source
Yakiriwe na Bukhariy na Abu Dawud, n'iyi mvugo ni iye
Download image

Saved at original quality