Hadith for the World
Indangagaciro n'imyifatire.

Amategeko yerekeye ubusabe n'amagambo yifashishwa mu gusingiza Allah.

62 hadiths

62 hadiths

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire), nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko yajyaga asaba Allah ubu busabe: "RABI GH'FIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII, WA ISRAFII FII AMRII KULIHI, WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI. ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA, WA AMDII WA DJIDII WA HAZ'LII, WA KULU DHALIKA INDII. ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU, WA MA AS'RARTU WAMA A'ALANTU, ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU, WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ubujiji bwanjye, no kurengera kwanjye mu byo nkora byose, n'ibyo nkora uzi neza kundusha. Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye, n'ibyo nkora bya kijiji, n'ibyo nkora ndi gukina, kandi byose bikorwa nanjye. Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse, n'ibyo nakoze mu ibanga no ku mugaragaro, Ni wowe wabanje ni nawe uzaheruka, kandi ni wowe ufite ubushobozi kuri buri kintu.Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka gusaba ubu busabe buri uko bwije na buri uko bucyeye: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT ALLAHUMA INI AS'ALUKAL AFUWA WAL AFIYAT FII DIINIII WA DUNIYAYA, WA AHLII WA MALIII, ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII, WA AMIN RAWU'ATII, ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA, WA MIN KHAL'FII, WA A'AN YAMIINII, WA A'AN SHIMALII, WA MIN FAW'QII, WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi n'ubuzima bwiza mu kwemera no mu buzima bwa hano ku isi, no mu bantu banjye, no mu mitungo yanjye. Mana hishira inenge zanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba. Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye."Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Iman imwishimire we na se) yaravuze ati: Bumwe mu busabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ni ubugira buti: "ALLAHUMA AUDHUBIKA MIN ZAWAALI NI’IMATIKA, WA TAHAWULI A’AFIYATIKA, WA FUJA-ATA NIََQ'MATIKA, WA JAMI-I SAKHATWIKA: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gushirirwa n’inema zawe, no guhinduka njya mu buzima bubi, no gutungurwa n’ibihano byawe, n’ibyo ari byo byose byatuma undakarira."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba Allah ibi bikurikira: “Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad
Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Shadad Ibun Awsi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi ni umuntu gusaba ubusabe bugira buti: ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA, KHALAQTANI WA ANA ABDUKA, WA ANA ALA AHDIKA WA WA'ADIKA MA STATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABU-U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA, WA ABU-U BIDHAN'BII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: Mana Nyagasani ni wowe Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse wowe, warandemye kandi nanjye ndi umugaragu wawe, kandi ndi ku isezerano ryawe uko mbishoboye; nkwikinzeho ngo undinde ibibi by'ibyo nakoze, Ndemera ingabire wampaye, nkanemera ibyaha byanjye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe." Intumwa y'Imana yaravuze iti: Uzavuga aya magambo ku manywa ari ko ayizera, agapfa kuri ayo manywa mbere y'uko bugoroba azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru. N'uzayavuga ari ko ayizera mu ijoro, agapfa mbere y'uko bucya azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru.Yakiriwe na Bukhari
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah ni ukuvuga ngo: SUB'HANALLAHIL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye, SUB'HANALLAH WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu ni ubwa Allah we ukwiye ishimwe."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عَنْ زَيْدِ بْنِ أَرْقَمَ رَضيَ اللهُ عنه قَالَ: لَا أَقُولُ لَكُمْ إِلَّا كَمَا كَانَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ: كَانَ يَقُولُ: «اللهُمَّ إِنِّي أَعُوذُ بِكَ مِنَ الْعَجْزِ وَالْكَسَلِ وَالْجُبْنِ وَالْبُخْلِ وَالْهَرَمِ وَعَذَابِ الْقَبْرِ، اللهُمَّ آتِ نَفْسِي تَقْوَاهَا، وَزَكِّهَا أَنْتَ خَيْرُ مَنْ زَكَّاهَا، أَنْتَ وَلِيُّهَا وَمَوْلَاهَا، اللهُمَّ إِنِّي أَعُوذُ بِكَ مِنْ عِلْمٍ لَا يَنْفَعُ، وَمِنْ قَلْبٍ لَا يَخْشَعُ، وَمِنْ نَفْسٍ لَا تَشْبَعُ، وَمِنْ دَعْوَةٍ لَا يُسْتَجَابُ لَهَا».رواه مسلم
عن أنس رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم كان إذا أوى إلى فراشه، قال: «الحمد لله الذي أطعمنا وسقانا، وكفانا وآوانَا، فَكَمْ مِمَّنْ لا كَافِيَ له وَلاَ مُؤْوِيَ».رواه مسلم
عن أبي هريرة-رضي الله عنه مرفوعاً: «اللهم إني أعوذ بك من الجوع، فإنه بِئْسَ الضَّجِيعُ،وأعوذُ بِكَ منَ الخِيَانَةِ، فَإنَّهَا بِئْسَتِ البِطَانَةُ».رواه أبو داود والنسائي وابن ماجه
عن أنس بن مالك رضي الله عنه قال: كان رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول: «اللهم إني أعوذ بك من العَجْزِ، والكَسَلِ، وَالجُبْنِ، والهَرَمِ، والبخل، وأعوذ بك من عذاب القبر، وأعوذ بك من فتنة المحيا والممات». وفي رواية: «وَضَلَعِ الدَّيْنِ، وَغَلَبَةِ الرِّجَالِ».متفق عليه. والرواية الثانية رواها البخاري دون مسلم
Ally (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: Vuga uti: ALLAHUMA H'DINII WA SADID'NII, WADH'KUR BIL HUDA HIDAYATAKA A-TWARIIQA, WA A-SADADI SADAADA A-SAH'MI: Mana Nyagasani nyobora, unanyerekere, unanshoboze gushikama ku nzira igororotse muri gahunda zanjye zose.Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Khawlat Bint Hakim A-Sulamiyat yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho."Yakiriwe na Muslim
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعاً: «إذا أوى أحدكم إلى فراشه فَليَنْفُضْ فِرَاشَهُ بِدَاخِلَةِ إزَارِهِ فإنَّهُ لا يدري ما خلفه عليه، ثم يقول: باسمك ربي وضعت جنبي، وبك أرفعه، إن أمسكت نفسي فارحمها، وإن أرسلتها، فاحفظها بما تحفظ به عبادك الصالحين».متفق عليه
عن أبي هريرة رضي الله عنه مرفوعاً: «تعوذوا بالله من جَهْدِ البلاء، وَدَرَكِ الشقاء، وسوء القضاء، وشماتة الأعداء». وفي رواية قال سفيان: أشك أني زدت واحدة منها.متفق عليه
عن أنس بن مالك رضي الله عنه قال: كَانَ رَسُولُ اللهِ -صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ- يَقُولُ: «اللهم إني أعوذ بك من البَرَصِ، والجُنُونِ، والجُذَامِ، وَسَيِّئِ الأسْقَامِ».رواه أبو داود والنسائي وأحمد
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Khubayb (Imana imwishimire) yavuze ko yavuze ati: Mu ijoro rimwe ryaguyemo imvura nyinshi, rifite n'umwijima mwinshi, twagiye gushaka Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo ize ituyoborere iswalat, Abdullah aravuga ati: Nuko ndayibona, irambwira iti: "Vuga, sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, nuko sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, maze ndayibaza nti: Mvuge iki? Irambwira iti: {Vuga uti: QUL HUWALLAHU AHAD: We Allah ni umwe rukumbi, na Muawidhatayni [QUL AUDHU BIRABIL FALAQ], na [QUL AUDHU BIRABI A-NASI], igihe bwije n'igihe bucyeye inshuro eshatu, biguhagirije buri kintu."Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
عن طلحة بن عبيد الله رضي الله عنه أن النبي صلى الله عليه وسلم كانَ إذا رأى الهلالَ، قال: «اللّهمَّ أهِلَّهُ عليْنا بالأمْن والإيمان، وَالسَّلامَةِ وَالإسلامِ، ربِّي وربُّكَ اللهُ، هِلالُ رُشْدٍ وخيرٍ».رواه الترمذي وأحمد والدارمي، وليس عندهم لفظة: "هلال رشد وخير"، وجاءت عند ابن ابي شيبة بسند مرسل
عن جابر رضي الله عنه قَالَ: كُنَّا إِذَا صَعِدْنَا كَبَّرْنَا، وَإِذَا نَزَلْنَا سَبَّحْنَا. عن ابن عمر رضي الله عنهما قالَ: كانَ النبيُّ صلى الله عليه وسلم وجيُوشُهُ إِذَا عَلَوا الثَّنَايَا كَبَّرُوا، وَإِذَا هَبَطُوا سَبَّحُوا.حديث جابر -رضي الله عنه- رواه البخاري. حديث ابن عمر -رضي الله عنهما- رواه أبو داود
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindutira isi n'ibiyrimo byose."Yakiriwe na Muslim
Hadith yaturutse kwa Ka'ab Ibun Udj'rat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."Yakiriwe na Muslim
Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
عَن عَبْدِ اللهِ بْنِ عَمْرِو بْنِ الْعَاصِ رضي الله عنهما أَنَّهُ سَمِعَ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، يَقُولُ: «إِنَّ قُلُوبَ بَنِي آدَمَ كُلَّهَا بَيْنَ إِصْبَعَيْنِ مِنْ أَصَابِعِ الرَّحْمَنِ، كَقَلْبٍ وَاحِدٍ، يُصَرِّفُهُ حَيْثُ يَشَاءُ» ثُمَّ قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «اللهُمَّ مُصَرِّفَ الْقُلُوبِ صَرِّفْ قُلُوبَنَا عَلَى طَاعَتِكَ».رواه مسلم
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe." Abdullah Ibun Amri aravuga ati: Ni ibyo gusa? Ndavuga nti: Yego, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Iyo umuntu avuze ariya magambo, Shitani iravuga iti: Baramundinze umunsi wose.Yakiriwe na Abu Dawudi